Hagaragajwe ko ibihugu bikize byakoresheje amafaranga agera kuri miliyari ibihumbi 9.8 z’amadolari mu gufasha abaturage bzahajwe n’ingaruka z’icyorezo, mu gihe ibihugu bikennye byo byakoreshe agera kuri miliyari 42 z’amadolari mu guhangana n’ikibazo cy’ubukungu mu gihe cya Coronavirus.
Ubu busesenguzi kandi bwagaragaje ko ibihugu bikize byakoresheje amafaranga agera ku madolari 695 (688,244 Rwf) kuri buri muntu, mu gihe ibihugu bikennye ndetse n’ibiri mu nzira y’amajyambere byakoresheje amadolari ari hagati ya 28 (27,727 Frw) n’amadolari 4 (3,961 Frw).
Umuyobozi Mukuru wa Oxfam, Gabliera Bucher yavuze ko Coronavirus yatumye isi yunga ubumwe bushingiye ku bwoba ariko ituma itandukana mu bijyanye n’bisubizo byo guhangana n’ingaruka.
Yongeraho kandi ko nubwo iki cyorezo cyatumye isi ikoresha imbaraga zidasanzwe mu gutanga ubufasha, kugeza uyu munsi hari abandi benshi batigeze bahabwa ubu bufasha kandi bitari bikwiriye ko hari ababubura.
Raporo ya Banki y’isi, yagaragaje ko byinshi mu bihugu byateye imbere byabashije guha abaturage babyo ubufasha bushingiye ku biribwa, gusa ubu bufasha bukaba budahagije urebeye ku rwego rwemewe rwo gufasha abantu kwirinda.
Mu yindi raporo y’Umuryango w’Abibumbye, babonye ko umwe mu bantu 33 bazakenera ubufasha bw’abagiraneza kugira ngo babashe kubona iby’ibanze mu buzima nk’ibiryo, amazi, n’ibikoresho by’isuku mu mwaka wa 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!