00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinyinya: Abanyerondo bashyikirijwe imodoka ya kabiri izabafasha mu gucunga umutekano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 October 2017 saa 04:21
Yasuwe :

Nyuma yo gukusanya amafaranga y’umutekano akagurwamo imodoka yifashishwa n’abanyerondo b’umuwuga, abaturage no mu Murenge wa Kinyinya bayimurikiwe banashimirwa uruhare bagize kugira ngo iboneke.

Mu mirenge igera kuri 12 muri 15 igize Akarere ka Gasabo, imaze kugura imodoka zikoreshwa n’abanyerondo mu bikorwa byo gucunga umutekano bagatabara ahabaye ikibazo mu buryo bwihuse.

Abatuye mu Mirenge yamaze kugura izi modoka bavuga ko zibafatiye runini mu kwicungira umutekano.

Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2017, nibwo Umurenge wa Kinyinya wamuritse iya kabiri ifite agaciro ka miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Umuhoza Rwabukumba, yavuze ko ashimira abaturage uruhare bagira mu bibakorerwa.

Ati "Bitewe n’icyiciro umuturage abarizwamo hari amafaranga atanga y’umutekano hanyuma agakusanywa ni yo yaguzwemo iyi modoka kandi ni na yo yifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga umutekano".

Maniraguha Jean de Dieu, umwe mu banyerondo bo mu Murenge wa Kinyinya ati "Hari igihe wabaga uri mu kazi ari nijoro bakagutabaza ahantu havutse ikibazo ukaba watinya kujyayo cyangwa wajyayo ukaba wahahurira n’abagizi ba nabi, ariko ndizera ko ubwo dufite iyi modoka, igihe cyose umuturage azajya adutabaza tumutabare byihuse.”

Abanyerondo bo mu Murenge wa Kinyinya banahawe ubwishingizi na Radiant, buzabafasha kwivuza n’imiryango yabo, dore ko ngo ku mushahara bahembwa kubonaho ayo kwishyura ubwisungane mu kwivuza byabagoraga.

Umurenge wa Kinyinya ufite abanyerondo b’umwuga basaga 180, imodoka bashyikirijwe ikaba ari iya kabiri bazajya bifashisha mu kazi ka buri munsi.

Imodoka yaguzwe yitezweho gufasha abanyerondo mu kazi kabo ka buri munsi
Iyi modoka ni iya kabiri abaturage baguze mu rwego rwo kwicungira umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages