Ni ibikorwa byabaye ku wa 15 Gicurasi 2026, habanza gusurwa Kangabe Bernadette utuye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.
Kangabe Bernadette w’imyaka 68 yiciwe umugabo n’abana babiri ndetse n’abandi bo mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mubyeyi yavuze ko Jenoside imaze guhagarikwa we n’abana be bane bahungutse bakajya gutura ku itongo ryabo aho muri Kanyinya ariko bagasanga harasenywe, nyuma aza kubakirwa indi nzu ariko idakomeye.
Ubuzima bwabanje kumugora kuko yanaje gufatwa n’uburwayi akabura icyizere cyo kubaho. Ubu Kipharma, Unipharma na Agrotech biri kumwubakira inzu.
Ati ‘‘Ubu ibyishimo byarandenze, ubu nzi ko noneho ngomba kubaho kuko nubwo nari narihebye ngo bazambaga mpfe, ariko ubu nizeye ko nta kintu ngomba kuba. […] Ubu narangije kwizera ko ntakinapfuye.’’
Inzu Kangabe ari kubakirwa haracyakorwa imirimo yo kuyuzuza neza kuko ibikorwa bya nyuma bitararangira, ndetse Umuyobozi Mukuru wa Kipharma, Giovanni Davite, yamusezeranyije ko hazanarebwa ko yahabwa ibindi byakomeza kumufasha mu kugira imibereho myiza, nko kumwegereza ivomo rigashyirwa mu rugo rwe.
Giovanni Davite kandi yavuze ko mu gihe abantu n’ibigo bitandukanye bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, badakwiye kwibagirwa ko ari n’inshingano zabo zo kwita ku bayirokotse, bityo ko ari yo mpamvu Kipharma n’ibindi bigo bafatanyije byahisemo kubakira Kangabe Bernadette.
Ati ‘‘Ni inshingano zacu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi tugomba no kwibuka ko hari abayirokotse […] Baracyababara, baracyafite ihungabana, rero kubafasha ni inshingano zacu.’’
Umukozi wa Kipharma guhera mu 1995, Mukandahigwa Gemma, yatanze ubuhamya bw’ukuntu mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoraga muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ari nayo umukwe wa Habyarimana yakoragamo.
Yagaragaje uburyo uyu mukwe wa Juvénal Habyarimana yatotezaga Abatutsi bayikoragamo akanasaba ko babimura kuko atashakaga kubabona buri munsi.
Ati ‘‘Nakoranaga n’umukwe wa Kinani [Habyarimana], akatunyuraho mu gitondo abwira umuyobozi wari umunyamabanga ati ‘Bariya Batutsikazi simbashaka. Kujya mbabyukiraho mu gitondo, Saa Sita na nimugoroba… nsange wabakuyeyo. […] Ni uko icyo gihe batwohereje i Gikondo.’’
Uyu mubyeyi kandi ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, akanashimira Kipharma yamubereye umubyeyi, kuko yagiye ahabonera amahirwe menshi yamufashije gutuma abasha kwishyurira amashuri abana be, akaba akihakora n’ubu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!