00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe rya Mutabaruka wavujwe na KNC habura gato ngo ahume (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 February 2026 saa 10:58
Yasuwe :

Mutabaruka Angelbert yatangaje ko gukorana na Kakooza Nkuriza Charles (KNC) bafatanya ikiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio 1 ari umunyenga, anahishura uburyo bafitanye igihango gikomeye kuko KNC yamuvuje amaso harabura gato ngo ahume.

Aba bagabo bamaze imyaka irenga 10 bakorana, ni bamwe mu bagezweho muri iyi minsi cyane muri iki kiganiro kiri mu bikunzwe mu Rwanda.

Ubwo yari abajijwe niba ajya yibona atari kumwe na KNC cyangwa niba hari ibindi bitangazamakuru byamwifuje, Mutabaruka yavuze ko byabayeho byinshi ariko atakwemera kuva kuri Radio TV1.

Yagize ati “Ibitangazamakuru byaraje ariko sinagiye. Buriya gukorana na KNC ni umunyenga. Icya mbere agendera ku murongo mu kazi kandi abantu benshi ntibabikunda. Nta mikino agira mu kazi kandi nanjye numva ntayo nshaka.”

Yakomeje atanga ubuhamya bw’uko KNC yamuvuje amaso ubwo yari arwaye ishaza.

Ati “Njye narwaye ishaza kandi bataribaze burya wanahuma. Narwaye amaso ku rwego rukomeye, kureba ikintu kiri muri metero sinakibonaga. KNC rero yaramvuje.”

“Umuntu nk’uwo wamuta ukajya he? Ni abakoresha bangahe bafata umukozi muri ubwo buryo? Hari undi mukozi twahakoranye arwaye impyiko ku rwego rukomeye, umuhungu yari agiye gupfa ariko aho abivugiye KNC yaramuvuje.”

Benshi mu bakurikira ikiganiro cy’aba bagabo, bakunze kugaruka ku mpaka zikirangwamo, aho bamwe bagaragaza ko Mutarabaruka ashobora kuba adatinya umukoresha we.

Icyakora uyu mugabo avuga ko impaka zabo zirangirira mu kiganiro kandi ko adasuzugura umukoresha we nk’uko benshi babitekereza.

Ati “Birangirira muri studio kandi akenshi birangira neza. Hanze y’ikiganiro KNC aba umukoresha nanjye nkaba umukozi. No mu kiganiro burya byashoboka ariko we ntabwo ariko abikora, ahubwo icyo nabwira abantu ni uguca bugufi imbere y’umukoresha we.”

Mutabaruka kandi yagaragaje ko abavuga ko impaka bajya ari ibintu biba byateguwe, atari byo kuko bitaramba ngo bagere mu myaka irenga 10 bamaze bakorana.

Mutabaruka Angelbert yagaragaje ko gukorana na KNC ari umunyenga
Mutabaruka yashimiye KNC wamuvuje amaso ubwo yari arwaye ishaza
IGIHE Sports Club ni kimwe mu biganiro bigezweho muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages