00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yasabye abarimu kurinda abanyeshuri icyabashora mu macakubiri

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 March 2018 saa 08:15
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yabwiye abarimu ko bagomba gusobanurira abanyeshuri bigisha amateka ya Jenoside mu rwego rwo kubarinda icyatuma bagana mu macakubiri.

Yabibwiye abarimu bo mu Turere twa Kamonyi na Muhanga ku wa 17 Werurwe 2018, mu kiganiro kivuga ku mateka y’u Rwanda yabahaye.

Bari basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, igikorwa cyateguwe n’umuryango wa gikirisitu “Christian Action for Reconciliation and Social Action: CARSA” ukorera muri utwo turere.

Muri icyo kiganiro, Ndayisaba yababwiye ati “Iki gisekuru dufite ntigikwiriye kuducika mu gihugu cyacu. Ni abana batagize uruhare muri Jenoside, mu mateka mabi yakorewe iki gihugu kandi bikozwe n’abanyarwanda. Ni abana aya mateka yagizeho ingaruka, amateka bafite uko bayabona. Ingaruka zayo ziri mu maso yabo. Rero bakeneye gusobanukirwa neza.”

Yongeye ati “Bakeneye kugira imitekerereze isesengura, kuremwamo ubudahangarwa ku buryo nta wahirahira kongera kubasubiza guhura n’akaga nk’ako twahuye nako kandi nta wundi wabafasha atari mwebwe barezi. Ni mwe mubafite mu biganza. Kugira ngo mubafashe ni uko namwe mwihatira kwifasha.”

Ndayisaba yababwiye ko buri munyarwanda wese afite ibikomere yatewe na Jenoside ariko ko bakwiye kwihatira gushyira hamwe mu kurinda abana b’u Rwanda ko bahura n’ayo mateka.

Umwarimu waturutse ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mbati, Nzeyimana Innocent, yavuze ko impanuro bahawe ari ingenzi kandi ko bagiye kuzubahiriza, bagafasha abana kumenya amateka ya Jenoside, ndetse ko hari ibibazo bajyaga babazwa n’abanyeshuri bakabura ibyo babasubiza, basubirijwe mu kiganiro bahawe.

Umuyobozi wa CARSA, Mbonyingabo Christophe, yavuze ko igikorwa cyo kujyana abarimu n’abanyeshuri gusura urwibutso cyateguwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubakira ku bumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Bigambiriye gutoza urubyiruko kubakira ku bumwe n’ubwiyunge n’indangagaciro zo ku baka amahoro arambye. Gufasha abarezi gusura uru rwibutso, Urubyiruko dufite ubu rwavutse nyuma ya Jenoside, ruhura n’ingaruka zayo, amateka bazi ni ayo babwirwa n’ababyeyi babo, ayo bumva mu bitangazamakuru cyangwa n’ahandi ariko ugasanga ari amakuru utavuga ko yuzuye. Ni ingenzi ko mu kubigisha tubazana hano bakabwirwa ayo makuru, kugira ngo bizabafashe guhangana n’ingaruka za Jenoside zirimo n’ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya.”

Urwibutso rwa Kigali basuye banashyize indabo ku mibiri y’abatutsi barenga ibihumbi 250 biciwe hirya no hino mu mujyi wa Kigali, ihashyinguye.

Iki gikorwa CARSA yakoze ni kimwe mu byiciro yakoze byo kuzana abanyeshuri 1080 n’abarezi 540 bo ku bigo 30 byo muri Muhanga na Kamomyi ukoreramo ibikorwa byo kubaka amahoro, gusura inzibutso no gusobanurirwa amateka y’u Rwanda.

Abarimu bakurikiye ikiganiro bahawe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba
Umuyobozi wa CARSA, Mbonyingabo Christophe
Umwarimu waturutse ku rwunge rw’Amashuri rwa Mbati, Nzeyimana Innoncent

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages