Uyu muhanda wari usanzwemo ibyapa bibiri gusa by’umuvuduko wa kilometero 80 mu isaha, bikaba byarongerewe bikagera ku 10. Si ibyo gusa kuko n’aho kubisikanira hongerewe ku buryo imodoka zibasha kwihuta.
Mu kiganiro abakoresha uyu muhanda bagiranye na RBA, batangaje ko bishimiye kuba ibyapa byarongerewe kuko bibafasha kwihutisha ingendo zabo.
Umwe mu baturage yagize ati “Niba umuntu yagenderaga kuri 60 akaba agendera kuri 80, urumva ko arihuta akava mu nzira.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Kamanzi Hassan, yatangaje ko igikorwa cyo guhindura ibyapa no gusibura ibimenyetso byo mu muhanda bigamije gufasha abawukoresha kugira umutekano, ariko akabasaba kurangwa n’ubushishozi.
Yagize ati “Kuba wabona ko uri muri 80 ukagendera muri 80, ntibivuze umutekano bivuze ko ibyo uri gukora ari byo, gusa gushishoza ni byo bidufasha kugira ngo tugereyo amahoro.”
Uyu muhanda ni umwe mu mihanda minini izakorwa mu cyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), gusa muri Gicurasi 2025, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko inyigo yawo itararangira.
Uretse mu muhanda Muhanga-Kigali, Polisi y’u Rwanda ivuga ko umuhanda Kigali-Gatuna na wo uri guhindurirwa ibyapa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubugenzuzi bwakozwe bugaragaza ibyapa bigomba kujya mu mihanda minini.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!