00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro w’ibyapa byongerewe ku muhanda Muhanga-Kigali

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 24 September 2025 saa 01:41
Yasuwe :

Abakoresha umuhanda Muhanga-Kigali bavuga ko kuba warongerewemo ibyapa bizafasha mu kwihutisha ingendo, mu gihe bagitegereje ko uyu muhanda wagurwa.

Uyu muhanda wari usanzwemo ibyapa bibiri gusa by’umuvuduko wa kilometero 80 mu isaha, bikaba byarongerewe bikagera ku 10. Si ibyo gusa kuko n’aho kubisikanira hongerewe ku buryo imodoka zibasha kwihuta.

Mu kiganiro abakoresha uyu muhanda bagiranye na RBA, batangaje ko bishimiye kuba ibyapa byarongerewe kuko bibafasha kwihutisha ingendo zabo.

Umwe mu baturage yagize ati “Niba umuntu yagenderaga kuri 60 akaba agendera kuri 80, urumva ko arihuta akava mu nzira.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Kamanzi Hassan, yatangaje ko igikorwa cyo guhindura ibyapa no gusibura ibimenyetso byo mu muhanda bigamije gufasha abawukoresha kugira umutekano, ariko akabasaba kurangwa n’ubushishozi.

Yagize ati “Kuba wabona ko uri muri 80 ukagendera muri 80, ntibivuze umutekano bivuze ko ibyo uri gukora ari byo, gusa gushishoza ni byo bidufasha kugira ngo tugereyo amahoro.”

Uyu muhanda ni umwe mu mihanda minini izakorwa mu cyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), gusa muri Gicurasi 2025, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko inyigo yawo itararangira.

Uretse mu muhanda Muhanga-Kigali, Polisi y’u Rwanda ivuga ko umuhanda Kigali-Gatuna na wo uri guhindurirwa ibyapa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubugenzuzi bwakozwe bugaragaza ibyapa bigomba kujya mu mihanda minini.

Umuhanda Muhanga-Kigali wongerewemo ibyapa byoroheje ingendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages