Umuhamya wa nyawe w’amahano yabaye ni Sezibera Célestin wari Umudivantisiti w’Umunsi wa Karindwi, ariko wavaga gusenga akajya kwica Abatutsi.
IGIHE yasuye uyu musaza w’imyaka 67 uri kugororerwa mu Igororero rya Nyarugenge riherereye mu Murenge wa Mageragere, aho yakatiwe gufungwa burundu.
Sezibera yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari Konseye wa Nyamirambo, kuva ku wa 20 Mutarama 1990 kugeza tariki ya 29 Mata 1994.
Ubu yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa burundu azira ibirimo gutanga imbunda zicishijwe Abatutsi mu bice bitandukanye bya Nyamirambo, ibyaha yemera. Amaze hafi imyaka 32 mu igororero.
Ati “Mu 1994 mu cyumweru cya kane cya Mata, ni bwo nahamagaye kuri Perefegitire y’Umujyi wa Kigali, Perefe Tharcisse Renzaho ampa agapapuro kanditseho imbunda icumi, nkajyana muri Minisiteri y’Ingabo barazimpa noneho nziha abari abayobozi b’utugari. Izo mbunda zari izo kwica Abatutsi.”
Sezibera wafunzwe ku wa 27 Nzeri 1994 yabanje gufungirwa kuri burigade ya Nyamirambo, tariki 2 Nzeri 1994.
Inshuro nyinshi abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi berekana ko itateguwe ahubwo ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryabaye imbarutso, abandi ngo amoko yasubiranyemo n’ibindi.
Ni ingingo Sezibera yamagana yivuye inyuma kuko ari umuhamya w’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubutegetsi bwariho mu 1994 na mbere mbere yaho, mu 1994 nyir’izina biba igihe karundura cyo kurimbura Abatutsi.
Ati “Jenoside yateguwe n’ubutegetsi bwariho bubi, aba ari na bo bayishyira mu bikorwa … Abantu bakwiye kwemera ko Jenoside yakozwe ikanategurwa … ntushobora guhakana ko Abatutsi batishwe ntabwo ushobora guhakana ko bishwe na leta mbi twabayemo.”
Umuyobozi mu Badiventisiti wamaze abarimo n’abayoboke be
Iyo havuzwe uruhare rw’abanyamadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Sezibera abyumva vuba, kuko na we yari mu buyobozi bukuru bw’itorero, ku Isabato bakigisha Ijambo ry’Imana, bataha ibitabo nyobokamana bakabirambika bakegura imbunda bakajya kwica Abatutsi.
Ubu mu Igororero rya Nyarugenge ni pasiteri uvuga ubutumwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. No muri Jenoside ni byo yakoraga yari umwungiriza wa pasiteri, umurimo yatangiye mu 1985.
Ati “Birababaje biranatangaje kubona abishwe ari abo twayoboraga mu matorero n’amadini, abishe nanone ni abo twayoboraga. Birambabaza rero kubona twaragize ubugwari abantu bakica bagenzi babo.”
Abajijwe uburyo bahuzaga umurimo w’Imana no kwica Abatutsi n’uburyo ubu ahagarara imbere ya bagenzi be akabigisha iby’Imana kandi yaragize uruhare mu kwica abo yaremye, yagaragaje ko ahorana ikimwaro.
Ati “Ipfunwe riraza ni na yo mpamvu hano mu itorero nyobora, abaregwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nagize ntya ndabahuza noneho duhugurana ku ruhare rwa buri wese twemeranya ko tugomba gusaba imbabazi abari hano, abari hano twakoze icyo giterane … dupfukama ahangaha dusaba imbabazi, abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”
Mu bimushengura umutima harimo kuba yarabaye muri Leta ya Habyarimana, akicuza uburyo yari umuyobozi wagombaga kurinda abaturage ahubwo akagira uruhare mu kubica.
Ashengurwa kandi n’uruhare yagize mu birimo gufata Abatutsi barengana bitwa ibyitso. Ibimuza mu mutwe bya hafi ni muri Nzeri 1990, ubwo Abatutsi bafashwe bashyirwa muri stade i Nyamirambo.
Ati “Bicishwa inyota n’inzara, babuzwa kugemurirwa ntibabaha n’ibyo barya, bamwe baguyemo. Hari abo nafashe muri icyo gihe mbajyana muri sitade.”
Sezibera kandi ababazwa n’uburyo yagize uruhare mu gushyiraho za bariyeri zashyirwaga mu Mujyi wa Kigali, agaragaza ko na we yazishyizeho muri Segiteri ya Nyamirambo yari ayoboye na zo zaguyeho Abatutsi benshi.
Ati “Ikindi ni imbunda natanze. Na zo urumva ko nta kindi zatangirwaga uretse kwica Abatutsi ari nayo mpamvu mbabara cyane, ngasaba imbabazi ababuze ababo.”
Guhera mu 1962 u Rwanda rubonye ubwigenge kugeza mu 2007, mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha rwagenderagaho hari harimo igihano cy’urupfu.
Umwaka wa 2007 mu Rwanda wageze hari abantu basaga 700 bategereje kwibona bashiramo umwuka, bitavuye ku bushake cyangwa impanuka, ahubwo biturutse ku mategeko igihugu cyari gifite icyo gihe.
Tariki 25 Nyakanga 2007 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye igazeti irimo umwanzuro wo kuvana igihano cy’urupfu mu mategeko yayo ahana ibyaha. Bivugwa ko icyo gihano cyakuweho kimaze gukatirwa abantu bagera kuri 600. Abari muri gereza bategereje umunsi w’urupfu, bariruhukije.
Abari barahawe icyo gihano ku bwinshi ni abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaburanishwa n’inkiko zisanzwe mbere y’uko hashyirwaho uburyo bw’Inkiko Gacaca zari zigamije ubutabera bwunga.
Sezibera ati “Buri wese yari afite impungenge. Ni yo mpamvu nshimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yakuyeho igihano cy’urupfu, babanje gushyiraho burundu y’umwihariko n’umwihariko bawuvanaho bashyira kuri burundu ibyo ni uburyo Leta igamije kubaka imibereho y’Abanyarwanda kugira ngo bubake igihugu.”
Ashimira Leta y’u Rwanda kuba yarahagaritse Jenoside ndetse abakomoka ku bayikoze bahawe amahirwe nk’abandi Banyarwanda, amahirwe bafite n’abana babo barayabona nta kuvangura, akagaragaza ko na we yahindutse, uwari Sawuri yabaye Pawulo.
Ati “Ndavuga kuri njye rwose nabihamya, ni yo mpamvu mvuga nti nabaye Pawulo koko kandi nzakomeza ni na byo nshishikariza abandi.”
Uyu mugabo wasabye imbabazi abo yahemukiye, yagaragaje ko anatoza n’abayoboke b’itorero ayobora mu igororero kugira ngo na bo batere intambwe yateye.
Sezibera agaragaza ko n’ubu yasabye guhuzwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamirambo kugira ngo abasabe imbabazi.
Ati “Banjyanayo nkabasanga mu Murenge wa Nyamirambo, cyangwa babazana hano, bakohereza itsinda ribahagarariye noneho nkasaba imbabazi nkumva ko nduhutse.”
Nk’umwe mu bagize Komisiyo y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Igororero rya Nyarugenge, Sezibera avuga ko anakataje mu gukangurira abinangiye gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Sezibera wafunzwe amaze kubyara abana bane, afite abuzukuru 10 n’umwuzukuruza umwe, yanditse igitabo cy’ubuzima bwe kugira ngo abuzukuru be bamenye uwo yari we na bo bakure barwanya ikibi aho cyava hose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!