00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya yatanze ibihumbi 450$ azafasha Abarundi bahungiye mu Rwanda kuboneza urubyaro

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 30 December 2015 saa 08:18
Yasuwe :

Leta ya Koreya ibinyujije muri Ambasade yayo mu Rwanda yatanze inkunga ingana n’ibihumbi 450 by’amadorali, ni ukuvuga asaga miliyoni 335 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu kugeza ku mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Ubwo yashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Ambasade ya Koreya mu Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage, UNFPA, kuwa 29 Ukuboza 2015, Ambasaderi wa Koreya, Park Yong-min yagaragaje ko kuba hazibandwa cyane ku bagore n’abakobwa ari iby’agaciro cyane.

Yagize ati ”Mu bikorwa byose by’iterambere twateye inkunga ndatekereza ko iki aricyo gifite agaciro cyane. Akenshi mu miryango iyo ariyo yose iyo habaye ibibazo abagore nibo bagirwaho ingaruka bwa mbere”.

Yong-min yavuze ko ari muri urwo rwego biyemeje gutanga inkunga y’ibihumbi 450 by’amadorali izafasha kurushaho kugeza ku mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse akaba yizeye ko UNFPA izashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano.

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Jozef Maerien yagaragaje ko bishimiye iyi nkunga bahawe na Ambasade ya Koreya kuko igiye kubafasha kurushaho kugeza uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagore bari mu nkambi ya Mahama.

Ati "Ubuzima bw’imyororokere n’ikintu cy’ingenzi gikwiye gushyirwa mu butabazi bw’ibanze kugira ngo hatabarwe ubuzima bw’abagore n’abangavu. Iyi nkunga itanzwe na Leta ya Koreya izafasha UNFPA kurushaho gukomeza akazi kenshi twatangiye ndetse tunongere imbaraga mu bikorwa bifasha abagore bakiri bato n’abangavu.”

Maerien yavuze kandi ko abagabo nabo batazasigara inyuma ndetse ko ikindi gishimishije ari uko umunsi Abarundi bazaba batashye mu gihugu cyabo bazigisha abo basizeyo ibyiza byo kuboneza urubyaro.

Kugeza ubu UNFPA imaze kugeza uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro ku bagore 652 bari nkambi ya Mahama, iyi nkunga ya Ambasade ya Koreya ikaba izatangwa kugeza kuwa 31 Ukuboza 2016.

Inkambi ya Mahama icumbikiye Abarundi bagera ku 47,469 mu gihe impunzi zose ziri mu gihugu zimaze kugera ku 74,175.

Iburyo ni Umuyobozi wa UNFPA naho ibumoso ni Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages