00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KSTOREZ yatangije ihahiro ryo kuri internet ryitezweho korohereza abacuruzi n’abaguzi mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Regis
Kuya 20 July 2020 saa 02:17
Yasuwe :

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya KSTOREZ yazanye uburyo bwo gutanga serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga ku giciro gito, igamije gufasha abanyarwanda gukomeza kujya mbere mu ikoranabuhanga.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwimakaza ikoranabuhanga, icyorezo cya coronavirus kikaba cyaragaragaje agaciro karyo mu bikorwa bitandukanye, KSTOREZ serivisi zirimo iguriro ryo kuri internet ryiswe www.kstorez.com ribonekaho ibintu bitandukanye birimo ibikoresho, imyenda n’ibindi bigezweho.

Kuri iryo guriro umuntu ashobora kwishyura ukoresheje uburyo busanzwe bwo kwishyura mu ntoki, Mobile money, VISA, MasterCard ndetse n’ubundi buryo ubwo ari bwo bwose wakoresha. Mu gihe umukiliya amaze kwishyura, ibicuruzwa bimugezwaho byihuse aho yaba aherereye hose.

Iyi sosiyete kandi yasabye abacuruzi bashaka gucururiza ibicuruzwa byabo kuri urwo rubuga, kurujyaho bakiyandikisha kugira ngo abarusura babone ibyo acuruza.

Iyo sosiyete yatangaje ko yazanye n’inzobere gukora no kugenzura imbuga(websites), porogaramu za telefoni, serivisi zijyanye n’ubucuruzi, ubucuruzi bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga(E-commerce), kwamamariza umuntu ku giti cye(Personal branding), guhuriza hamwe amakuru ajyanye n’ibigo (Portfolio) n’ibindi.

Umuyobozi wa Kstorez Group yatangarije IGIHE ko Kstorez yaje kugira ngo ikemure ibibazo kandi itange na service bijyanye nikoranabuhanga.

Ati “Kstorez group yaje kugira ngo yorohereze abashaka serivise zijyanye n’ikoranabuhanga kandi bazibone zihendutse kuko byagaragaye ko bamwe mu bazitanga bazihenda nyamara ziba zinafite ubushobozi buke.”

Abajijwe ku nkomoko y’izina Kstorez, umuyobozi yavuze ko ririmo ubusobanuro bubiri butandukanye, aho K, ihagarariye igihumbi, bishatse gusobanura imisozi igihumbi igize u Rwanda ndetse na Storez rituruka ku ijambo ry’Icyongereza “store” bivuga ububiko mu Kinyarwanda.

KStorez kandi ivuga ko ku bantu bakeneye ubujyanama mu by’ikoranabuhanga (ICT consultancy), ibijyanye no gushushanya (Graphic design), kwamamaza hakoreshejwe iya kure (online advertisement), gukora Software na Hardware zangiritse, imikino yo kuri mudasobwa n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga babikora neza.

Sosiyete ya Kstorez iherereye mu nyubako ya Prince House i Remera mu mujyi wa Kigali, mu igorofa rya mbere, ku muhanda wa KN 5 Rd ujya ku Kisimenti cyangwa KN 3 Rd ujya Sonatubes.

Ku bindi bisobanuro cyangwa hari serivisi ushaka, wahamagara kuri +250 788 954 566 cyangwa +250 788 731 610.

Ubuyobozi bwa Kstorez group buvuga ko yaje kugira ngo yorohereze abashaka serivise zijyanye n’ikoranabuhanga kandi bazibone zihendutse
Sosiyete ya Kstorez iherereye mu nyubako ya Prince House i Remera mu mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages