Kuri uyu wa 20 Werurwe 2020, ibihugu byose bigize OIF byizihije Yubile ya kabiri y’uyu muryango, gusa bihurirana n’ingamba zo kurwanya no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Mu butumwa yageneye ibihugu binyamuryango bya OIF n’abavuga Igifaransa bose, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise, yahamagariye ibihugu byose kubakira ku ndangagaciro zaranze abawutangije, bakarushaho guhuza ingamba n’ibikorwa, birinda icyabatandukanya.
Ati "Ku isoko ya Francophonie hari igitekerezo cy’ubufatanye dusangiye bushingiye ku rurimi rw’Igifaransa; ku ikubitiro byari bigoranye, ariko nyuma y’imyaka 50 twavuga ko intsinzi yabonetse ku rwego rushimishije."
Mushikiwabo yavuze ko nyuma y’imyaka 50, hubatswe ubufatanye buhambaye mu buryo butari bwitezwe hagati y’abaturage bavuga Igifaransa hashingiwe ku ndangagaciro bahuriyeho bose.
OIF ivuga ko muri iyi myaka yose ishize Igifaransa nk’ururimi ruhuza abanyamuryango, rwabaye ihuriro ry’ibikorwa bitandukanye kandi bikomeye, bituma ibihugu 88 bigize uyu muryango bisigaye byicara hamwe bikaganira nta na kimwe kiryamiye ibindi haba mu buryo bw’imishinga ya politiki cyangwa inyungu ziyishingiyeho.
Mushikiwabo yavuze ko kugira ngo Umuryango wa Francophonie urusheho gushinga imizi mu gihe kizaza, Igifaransa nk’ishingiro ry’ibikorwa byose, rukwiye gufasha urubyiruko rwo mu bihugu biwugize kugera ku ntsinzi rwifuza.
Yakomeje avuga ko uyu muryango ugomba gukomeza kubakira ku ndangagaciro zawo arizo kubahiriza amategeko, demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo kandi bigakorwa abagize umuryango bose bafatanyije.
Ati "Dukeneye umuryango urangwa n’imiyoborere myiza kandi ugira uruhare mu kuringanira kw’ibihugu binyamuryango byose. Tugomba kubakira ku bufatanye hagati y’ibihugu byose, mu bikorwa bihambaye bireba isi yose.’’
Yakomeje avuga ko uburezi bugezweho kandi bugera kuri bose, ikoranabuhanga, ubukungu busangiwe kandi bushinze imizi bijyanye n’iterambere rirambye ryubashywe ku Isi hose, ari byo bikwiye guharanirwa na buri gihugu kigize Umuryango wa OIF.
Yongeyeho ko Francophonie y’ahazaza izarangwa no gusubira ku isoko yakomotseho, ikizirika ku by’ibanze bikenewe kandi ikisanisha n’ibibazo by’iki gihe bizatuma irushaho kwihagararaho, igakomera, ikagera kure hashoboka ndetse ikagira intego zagutse.
U Rwanda nk’igihugu kinyamuryango na cyo kizihije uyu munsi, aho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko yifatanyije n’ibihugu na za guverinoma 88 zigize OIF.
Le #Rwanda se joint aux 88 états et gouvernements membres de l’@OIFrancophonie pour célébrer la journée internationale de la Francophonie et le cinquantenaire de notre organisation #50ansFrancophonie #Francophoniedelavenir pic.twitter.com/mLq4UnDXNW
— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) March 20, 2020
Umuryango wa Francophonie watangiranye n’ibihugu 21 byo ku migabane itanu itandukanye. Ubu waragutse ugera ku buhugu 88, bifite abaturage miliyoni zisaga 300 bavuga Igifaransa, bahwanye na 4% by’abaturage bose batuye ku isi.
Uyu muryango uteganya ko mu 2050, Igifaransa kizaba kivugwa n’abaturage hafi miliyoni 700, bazaba bangana na 8% by’abatuye Isi bose kandi ko 85% byabo bazaba ari abo ku Mugabane wa Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO