Nyuma y’uko indege ya Perezida Juvenal Habyarimana irashwe ku itariki 7 Mata Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kigali batangiye kwicwa. Byatumye bamwe batangira guhungira mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, ETO Kicukiro. Gusa abenshi bagiyeyo tariki 8 Mata bizeye kurindwa n’ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro.
Tariki 11 Mata 1994 yageze muri ETO Kicukiro hari abatutsi barenga 4000 bahahungiye. Uwo munsi nibwo ingabo za MINUAR zigera kuri 97 zari ziyobowe na Colonel Luc Marshall wari wungirije Gen Romeo Dallaire wari uzikuriye, zazinze utwangushye zurira imodoka zerekeza ku kibuga cy’indege zirataha, zisiga Abatutsi mu menyo y’interahamwe.
Ingabo z’Ababiligi zagiye nyuma yo guhamagazwa n’igihugu cyabo, hashize iminsi itatu bagenzi babo barindaga Minisitiri w’Intebe Agatha Uwilingiyimana bishwe n’ingabo zarindaga Perezida, mbere yo wkica Minisitiri w’Intebe ubwe.
Mbere y’uko abasirikare b’Ababiligi bagenda bamwe mu batutsi bahahungiye bagize ubwoba barababaza bati ‘ko mudutaye turarindwa na nde?’ bababwira ko abasirikare ba Leta aribo babarinda.
Mbere y’uko abo basirikare bagenda, Interahamwe zari zizengurutse uruzitiro rwa ETO Kicukiro zishaka kwica abo batutsi, zigakomwa mu nkokora n’uko abo basirikare ba Loni bari bagihari.
Abasirikare ba Loni bamaze guhambira bagiye, Interahamwe zaraje zishorera abatutsi zibajyana kuri Sonatubes bicarayo, umusirikare witwaga Col Rusatira Léonidas azana abasirikare benshi bo gutangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND aho ingabo za FPR zari zikambitse (ku ngoro y’Inteko ishinga Amategeko), no kuri Stade Amahoro i Remera.
Uwari meya w’umujyi wa Kigali, Lt. Col. Tharcisse Renzaho yategetse ko babajyana kubicira i Nyanza ya Kicukiro kuko ngo Sonatubes hagaragaraga cyane bitewe n’uko hari umuhanda werekeza ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Abasirikare n’interahamwe barabashorera babajyana i Nyanza ya Kicukiro, ubwo niko benshi bari bamaze iminsi batarya bashonje nta mbaraga bafite. Abari bakuze n’abafite intege nkeya bagiye babicira mu nzira, gusa benshi babagejejeyo.
Bahageze batangira kwicwa urw’agashinyaguro, babateramo za gerenade, ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutemagura abatahwanye no kubacuza.
Ku itariki 15 Mata ni bwo urubyiruko rwarokotse i Nyamirambo na Cyivugiza na Mumena, ruyobowe n’abasirikare b’Inkotanyi, rwaje i Nyanza gutwara inkomere, bazijyana i Rebero.
Mu batutsi basaga ibihumbi bine bari bahungiye kuri ETO Kicukiro, harokotse abagera mu ijana.
Abiciwe Nyanza ya Kicukiro baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 12 .
Komisiyo ishinzwe Kurwanya Jenoside(CNLG) mu gitabo gifite umutwe ugira uti ‘Itegurwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi: Ibyaranze Amatariki ya 8-15 Werurwe 1991-1994’, ivuga ko kuri iyi tariki ubwo imbaga y’Abatutsi bari bahungiye muri Eto Kicukiro bicirwaga i Nyanza, hari abandi benshi bari bari kwicirwa hirya no hino mu gihugu.
Ahandi hantu hiciwe Abatutsi benshi kuri iyi tariki, harimo muri kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, muri Komini Murambi, ndetse n’Abatutsi biciwe i Cyangugu, harimo abari bahungiye kuri ADEPR Shagasha, abahungiye i Save muri Komine Gisuma, n’ abiciwe kuri Paruwasi ya Hanika.
Kuri iyi tariki kandi nibwo Abatutsi 200 bari bahungiye mu rusengero rwa EAR Nyagatovu Kayonza, barimburiwe mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Nyagatovu ahitwa i Midiho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!