00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubabera umuyobozi biroroha- Perezida Kagame ku Banyarwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 June 2024 saa 01:18
Yasuwe :

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yabwiye Abanyarwanda ko kubayobora byoroha bitewe n’uko bamufasha kuzuza inshingano neza nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 22 Kamena 2024 ubwo yatangiraga igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuri site ya Busogo iherereye mu Karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.

Muri iki gikorwa cyitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, Kagame yagize ati “Nta kintu cyiza nko kuba Umunyarwanda, noneho by’akarusho rero, nta cyiza nko kubabera umuyobozi. Impamvu mbivuga ntyo ni uko kubabera umuyobozi biroroha. Mufasha uwo mwahaye inshingano yo kuba umuyobozi wanyu kuzuza inshingano nk’uko tubigenza. Ikigoranye tukagifatanya, tukagikemura.”

Paul Kagame uyobora u Rwanda kuva mu 2000, yabwiye ab’i Musanze ko muri rusange, Abanyarwanda bihanganira ibibagoye, bakabyumva, bakabiheraho bashaka uko byakemuka.

Ati “Ndetse ibibagoye byinshi kandi kenshi, mukabyihanganira, mukabyumva, mugahera aho, twese hamwe dushakisha umuti w’ibigomba gukemuka. Rero, kuba ndi hano, mbasaba ngo tuzatore neza itariki 15 z’ukwezi gutaha, muri uko gutorwa, muri uko gutora, nta kazi kenshi mbifitemo. N’ubu ni yo mpamvu mu kuza hano byari ukubashimira gusa, ntabwo ari ukubasaba amajwi.”

Mu minsi ishize, Kagame yahishuye uko nyuma y’urugamba rwa RPA Inkotanyi rwo kubohora u Rwanda muri Nyakanga 1994, yasabwe kuba Perezida w’iki gihugu, ariko agahitamo kuba Visi Perezida, kugeza ubwo yemeye kuyobora iki gihugu mu 2000, havuyeho ubuyobozi bw’inzibacyuho.

Ati “N’ubundi si mwe mwabinshyizemo? None se mwabinshyiramo, mukabintamo? Kandi nabwo mubintayemo, mufite ukundi mubigenza, njye nta mpaka. Akazi kose mwanshinze mu myaka ishize, nagerageje uko bishoboka, ndagakora, muramfasha. Ibitaragenze neza, ubwo namwe mubifitemo uruhare. Nk’uko mufite uruhare mu bitaragenze neza. Rero ntabwo mwashimirwa ibyiza gusa, ngo njyewe mparirwe ibitaragenze neza, mbyishyure. Byose byose turabisangiye.”

Paul Kagame yabwiye ab’i Musanze ko ibyiza biri imbere, kandi ko buri Munyarwanda azabigiramo uruhare. Yaboneyeho gushimira Abanyarwanda bamugiriye icyizere mu matora ya 2003, 2010 na 2017.

Ati “Uyu munsi rero ni ugukomeza kumvikana ko n’ibiri imbere byiza kurusha na byo tubisangiye. Rwose ndabivuga mbashimira ku buryo bukwiriye kumvikana, Abanyarwanda urebye ya mateka navuze aho tuvuye, umuntu akareba uko twayavuyemo n’aho tugeze, ntabwo twashidikanya kuvuga ko bwa budasa ari bwo koko. Bwa budasa burahari, Abanyarwanda erega aho tuvuye ni kure!”

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangira tariki ya 13 Nyakanga 2024, amatora abe ku ya 14 n’iya 15 Nyakanga 2024.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages