Abasanzwe bapiganira amasoko ya leta bakoresheje ikoranabuhanga babigarutseho mu mahugurwa y’iminsi ibiri bahawe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA), agamije kwigisha abafite ubushake bwo gupiganira amasoko ya leta gutinyuka no kumenya gukoresha urubuga rw’ikoranabuhanga [Umucyo E-procurement].

Ayo mahugurwa y’iminsi ibiri yabereye mu Karere ka Huye tariki 10 na 11 Werurwe 2020 yitabirwa na ba rwiyemezamirimo batandukanye barimo; abanyamahoteli, abahagarariye koperative, restaurants, ibigo na sosiyete zitandukanye bo mu turere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara.

Umunsi wa mbere wari ubukangurambaga bwo gukangurira abatarigeze biyandikisha mu ikoranabuhanga rya e-procurement kwiyandikisha naho uwa kabiri uba uw’amahugurwa yimbitse agamije ko buri muntu asobanukirwa gukoresha urubuga rw’ikoranabuhanga ‘Umucyo e-procurement’ haba kuri abo biyandikishije bwa mbere n’abasanzwe barikoresha.

Rwiyemezamirimo, Egide Kayitasire wo mu Karere ka Huye akaba na Visi Perezida w’urugaga rw’abikorera muri ako Karere, asanzwe akoresha iryo koranabuhanga. Avuga ko ryakemuye ibibazo bitandukaye birimo igihe n’ikiguzi cyo gupiganira isoko.

Kuri we ariko avuga ko igikomeye kurusha ibindi ari uko ubu umuntu wese ashobora kubona amakuru y’isoko rya leta ryatanzwe bitandukanye na mbere yuko iryo koranabuhanga riza aho hari amahirwe yashoboraga kubaho ariko umuntu ntapiganire iryo soko kubera kutabimenya.

Ati “Ubu amakuru arafunguye kuri buri wese burya nicyo kintu gikomeye, iyo wabonye amakuru ushobora kuyakoresha neza ariko mbere hari abatarabonga amakuru niba ataguze Imvaho ntabwo yashoboraga kubona amasoko ariko ubu iyo ufite mudasobwa yawe, ufite na internet ushobora kubona amakuru yose ukabona amasoko yatanzwe na leta, ayo ubona agushishikaje ukagenda ukayapiganiraho.”

Mu itangwa rya dosiye z’impapuro ngo niho umuntu yamenyeraga ko isoko azaritsindira cyangwa umurusha gutanga ruswa inejeje akaryegukana.

Mahoro Vanessa wari uhagarariye Light Hotel iherereye mu Karere ka Huye, avuga ko icyo amaze kubona ari uko iryo koranabuhanga ryabaye umuti urwanya ruswa kandi ryongeye umucyo mu mitangire y’amasoko ya leta.

Ati “Kera twagiraga ikibazo cyo kuba twajya gukora amasoko ariko tukaza guhura n’ibibazo byinshi ugasanga harimo za ruswa ariko iyi gahunda yarabyoroheje kubera ko nta ruswa zibonekamo amasoko, urayakora waba wujuje ibikenewe isoko ukaribona.”

Uretse kugaragaza inyungu bamaze kubibonamo, abasanzwe bakoresha ikoranabuhanga mu gupiganira amasoko ya leta bavuze ko amahugurwa bahawe yabongereye ubumenyi.

Munezero Lydia, ukorera muri Emmaus Hostel, yavuze ko basanzwe bakoresha ikoranabuhanga rya e-Procurement bapiganira amasoko yo kwakira abantu, kubacumbikira, kwakira ibikorwa bitandukanye nk’inama n’amahugurwa, kubagaburira n’ibindi.

Ati “Ku bantu bari basazwe bayikoresha ni nko kongera ubumenyi kubera ko nta muntu wavuga ko aba ayizi [system] ijana ku ijana, ni amahugurwa aza akadufasha kugira ngo icyo utumva ucyumve.”

Inyungu abinjiye mu ikoranabuhanga rya e-procurement baryitezeho

Nubwo iri koranabuhanga ryari rihari, hari ba rwiyemezamirimo babaga mu turere twatanzwemo amasoko ya leta; ariko batazi uburyo bayapiganira. Imwe mu ntego z’amahugurwa ni ukwandika abashya babishaka bakajya bayapiganira.

Abiyandikishije bashya babwiye IGIHE ko ari indi nzira yo kubona amasoko ku byo bakora. Umucungamutungo wa Koperative Jyambere Muhinzi Kibeho ikorera mu Karere ka Nyaruguru, Nsangiyumva Vital, yavuze ko bafite uruganda rutunganya Kawunga ariko batari bazi inzira yo kugera ku masoko ya leta ngo bayapiganire.

Ati “Muri koperative yacu dufite n’uruganda rutunganya kawunga. Twajyaga tugira impungenge zo kubona amasoko ya leta none tubonye uburyo tuzajya dupiganira ayo masoko.”

Mugenzi we Nayigiziki Boniface uhagarariye abahinga ibigori mu gishanga cy’Akanyaru ku gice cy’Umurenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, yavuze ko bagira umusaruro mwiza kandi mu gihe ibigori biba bihenze ariko na we avuga ko batari bazi uburyo bapiganira amasoko ya leta.

Ati “Tujya tugira umusaruro w’ibigori mwiza kandi mwinshi tukawugira igihe ibigori biba bihenze kuko tubyeza mu kwezi kwa 12 ariko tukaba tutari tuzi uburyo twapiganira amasoko ya leta.”

Nayigiziki yavuze ko atabashije kwiyandikisha kubera ko ibyangombwa abahinzi ahagarariye batarabona nka koperative ariko ko bagiye kubyihutisha kuburyo ku mwero w’ibigori utaha bazaba bashobora kubona isoko rya leta.

Ati “Tugiye gukora kuburyo bwihuse dushake ibyangombwa hari icy’Ikigo cy’igihugu gishinze amakoperative n’ibinndi byose bisabwa nibura tukazeza umusaruro wacu tumaze kujya muri iryo koranabuhanga.”

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ikoranabuhanga rya e-procurement muri RPPA, Migambi Richard, yasabye ba rwiyemezamirimo gutinyuka bagapiganira amasoko ya leta aho bagize ikibazo bakabitabaza.

Ati “Hari ukubona amahugurwa, hari ukwiyandikisha mu ikoranabuhanga. Ni nko gutwara imodoka, ugomba kuyikoresha, nibatinyuke bapigane bashake amasoko bashoboye aho bagira ikibazo nibatubwire. Twabahaye uburyo bwinshi bashobora kubonamo ubufasha igisigaye ni uko batinyuka bagapiganwa. Dutanga ubufasha bwimbitse byose biri mu maboko yabo, turabakangurira gupiganira amasoko ya leta.”

Aya mahugurwa, ni kimwe mu bikorwa bigize ubukangurambaga n’amahugurwa RPPA, iri gukora, hagamijwe kwigisha abafite ubushake bwo gupiganira amasoko ya leta gutinyuka no kumenya gukoresha urubuga rw’ikoranabuhanga [Umucyo E-procurement].

Ni nyuma yo gushyiraho ubwo buryo ariko bikaza kugaragara ko hari abataratinyuka kubukoresha ariyo mpamvu RPPA yiyemeje guhugura abagera ku 7490 muri gahunda y'ayo mahugurwa n'ubukangurambaga.

Umushinga wa e-procurement watangijwe muri Kamena 2016 igeragezwa rikorerwa mu bigo umunani bya leta. Kugeza ubu iyi gahunda yageze no mu bitaro by’uturere.

Abafite ibibazo baboneyeho kubibaza bahabwa ubufasha
Abafite ibibazo baboneyeho kubibaza bahabwa ubufasha
Abitabiriye amahugurwa basobanuriwe byimbitse ingingo ku yindi ibijyanye no kureba no gupiganira amasoko ya leta
Abitabiriye amahugurwa basobanuriwe byimbitse ingingo ku yindi ibijyanye no kureba no gupiganira amasoko ya leta
Ba rwiyemezamirimo bari bitwaje mudasobwa kugira ngo basobanurirwe uko bazajya birebera ndetse bagapiganira amasoko bibereye mu kazi kabo
Ba rwiyemezamirimo bari bitwaje mudasobwa kugira ngo basobanurirwe uko bazajya birebera ndetse bagapiganira amasoko bibereye mu kazi kabo
Ba rwiyemezamirimo bato bashaka gusobanukirwa uko bapiganira amasoko ya leta baritabiriye
Ba rwiyemezamirimo bato bashaka gusobanukirwa uko bapiganira amasoko ya leta baritabiriye
Ba rwiyemezamirimo bo mu turere twa Nyaruguru Gisagara na Huye nibo bitabiriye amahugurwa
Ba rwiyemezamirimo bo mu turere twa Nyaruguru Gisagara na Huye nibo bitabiriye amahugurwa
Babwiwe ko bitakiri ngombwa ngo ube waguze ikinyamakuru kugira ngo umenye amasoko ya leta yatanzwe
Babwiwe ko bitakiri ngombwa ngo ube waguze ikinyamakuru kugira ngo umenye amasoko ya leta yatanzwe
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi, RISA yasobanuriye ba rwiyemezamirimo ibijyanye no gukurikirana umutekano wa konti zabo ku rubuga rw'Umucyo
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi, RISA yasobanuriye ba rwiyemezamirimo ibijyanye no gukurikirana umutekano wa konti zabo ku rubuga rw'Umucyo
Ku munsi wa mbere tariki 10 Werurwe 2020 hitabiriye abatarigeze biyandikisha muri e-procurement barasobanurirwa
Ku munsi wa mbere tariki 10 Werurwe 2020 hitabiriye abatarigeze biyandikisha muri e-procurement barasobanurirwa
N'abari basanzwe bakoresha e procurement bavuze ko aya mahugurwa bayungukiyemo ubumenyi bukemura bimwe mu byabagoraga
N'abari basanzwe bakoresha e procurement bavuze ko aya mahugurwa bayungukiyemo ubumenyi bukemura bimwe mu byabagoraga
Richard Migambi yasobanuriye abashya ibijyanye na e-procurement n'impamvu iryo koranabuhanga ryashyizweho
Richard Migambi yasobanuriye abashya ibijyanye na e-procurement n'impamvu iryo koranabuhanga ryashyizweho
Umunsi wa kabiri witabiriwe n'abiyandikishije bwa mbere ku munsi wabanje ndetse n'abasanzwe banditse muri e-procurement bahugurwa byimbitse ku gukoresha urubura rutangirwaho amasoko ya Leta
Umunsi wa kabiri witabiriwe n'abiyandikishije bwa mbere ku munsi wabanje ndetse n'abasanzwe banditse muri e-procurement bahugurwa byimbitse ku gukoresha urubura rutangirwaho amasoko ya Leta
Upiganiye isoko aba ashobora kubona abandi bapiganye n'ibiciro bagiye batanga adakoze ingendo cyangwa ngo ajye kubaririza
Upiganiye isoko aba ashobora kubona abandi bapiganye n'ibiciro bagiye batanga adakoze ingendo cyangwa ngo ajye kubaririza

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique