Iki gikorwa cyabaye ku wa 22 Mata 2026, cyitabirwa n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Mukantaganzwa yavuze ko kuba abanyeshuri n’abarimu b’Abatutsi barishwe na bagenzi babo muri Jenoside bidatangaje, kuko urwango bari barigishijwe icyo gihe rwari rwaracengeye.
Ati “Kwibuka bijye bitubera umwanya wo gutekereza nk’igihugu, Umunyarwanda twifuza, kuko kugira abahanga badafite ubumuntu n’indangagaciro zikwiye umuntu ntacyo bimaze, cyane ko ari byo byagaragaye muri 1994 hakicwa Abatutsi.”
Yibukije ko abateguye Jenoside bageze ku rwego rwo kuyihakana, kuyipfobya no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, aha UR umukoro wo kwandika ibitabo bibanyomoza.
Yagize ati “UR nk’igicumbi cy’ubwenge, ikwiye kongera imbaraga mu bushakashatsi kuri Jenoside no kwandika amateka nyayo. Twizera ko ikigo cyashyizweho cyigisha amaso yo kurwanya Jenoside, kizafasha mu gusohoza izi nshingano.”
Yakomeje ahumuriza Abaturarwanda cyane cyane urubyiruko rwiga muri UR, arwereka ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka, kandi rugana heza, arusaba gukomeza indangagaciro yo gukunda Igihugu, kugira ukuri, guharanira ubutabera no kurwanya akarengane.
Ambasaderi Prof. Nsengimana Joseph w’imyaka 76 watanze ubuhamya, yavuze ko yavutse iwabo baba mu Majyaruguru, nyuma bagacirirwa mu Bugesera, mu itotezwa ryakorewe Abatutsi mu myaka yo mu 1960. Yavuze ko Jenoside yateguwe kuva kera ko mu 1994 kwari ukuyishyira mu bikorwa.
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko umuryango nyarwanda ufite inshingano zo kwibuka mu buryo bwose, agaragaza ko gutanga ubuhamya no kwandika ibyabaye ari ngombwa cyane kuko bifasha mu gushyira ukuri ahagaragara ndetse bikanatuma ayo mateka atibagirana.
Ati “Uwarokotse Jenoside yibona nk’intumwa cyangwa umurinzi w’amabanga yahawe n’urupfu. Yibaza niba atari we uzaba uwanyuma wibuka, uwanyuma wo kuburira isi ngo ibyamubayeho bitazongera kubaho ukundi.”
Muri UR-Huye hibukwa Abatutsi 563 bari abanyeshuri, abarezi n’abakozi b’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) n’ibigo bituranye na yo birimo IRST, LABOPHAR n’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!