Inyama ni ikiribwa cyizihira benshi, giteranya abagabo n’abagore iyo batitonze, abakozi bagahambirizwa na ba nyirabuja, ndetse abaturanyi bo muri Congo bo bagatebya bati ’nyama ni nyama.’
Mu Rwanda ho si ko bimeze, ‘inyama yose ntabwo ari inyama iribwa kuko amategeko yakugonga. Hari akaboga karibwa n’akataribwa, ibyo bikemezwa n’itegeko ryashyizweho ryemeza inyama ziribwa mu Rwanda.
Inyama z’imbwa ni zimwe mu zikunze kugarukwaho cyane, bamwe bavuga ko kuzirya ari amahano, abasogongeye uburyo zinurira bo bakemeza ko ziryoha cyane kandi ko nta ngaruka zibagiraho.
Nyamara ukurikije mu nyamaswa amategeko y’u Rwanda avuga ko zemewe kubagwa, nyarubwana ntirimo.
Iteka rya Minisitiri nimero 012/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye ibagwa ry’amatungo n’ubugenzuzi bw’inyama rivuga ko amatungo arebwa n’iri teka ari inka, ihene, intama, ingurube, cyangwa ifarasi, kimwe n’inyamaswa zo mu gasozi zibarurirwa mu mihigo minini.
Zimwe mu nyamaswa z’imihigo minini zizwi harimo intare, ingwe, inkura, inzovu hamwe n’imbogo, imbwa zo ntizirimo.
Andi matungo yemewe atanga inyama ziribwa harimo inkoko, imbata, inkwavu n’amafi ariko na yo agategurwa mu buryo bwizewe hifashishijwe ibikoresho byabugenewe kugira ngo atange inyama zidatera ikibazo.
Muganga w’Amatungo akaba n’Umukozi ushinzwe Kwandika no Gutanga Impushya mu Kigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), Simbarikure Gaspard, yavuze ko mu gihe iteka rya Minisiteri ritaragaraza inyamaswa nk’iyemewe kuribwa, ubwo iba itemewe.
Yagize ati “Mu rwego rwo kurengera umuguzi, tugira abantu inama yo kurya inyama zigaragara ku rutonde rw’amatungo yemerewe gutanga inyama kuko ari na zo zifite uburyo buzwi kandi bwizewe bwo kuzitaho no kuzitunganya kuva zororwa kugeza zikuwemo inyama.”
Yakomeje avuga ko amabagiro yemewe gukorerwamo imirimo y’ububazi adafite ubushobozi bwo kubaga imbwa cyangwa se izindi nyamaswa zose zitavugwa mu zemewe kubagirwa mu mabagiro.
Simbarikure avuga ko kuba inyamaswa itari mu zemewe yabagwa ikaribwa, bivuze ko itabagiwe ahantu hemewe ku buryo biba bishobora kongera ibyago byo guhumanya abaziriye.
Icyakora n’ubwo hari amatungo atagaragara mu yemewe kuvamo inyama, ntibivuze ko ataribwa. Simbarikure avuga ko hari izindi nyamaswa zitagaragara muri iri teka ariko ziribwa mu yindi mico y’ahandi.
Yagize ati “Hari aho usanga barya imbwa cyangwa inzoka kandi ugasanga barabyishimiye nta kibazo bibateye, ariko hano mu Rwanda tugomba kubahiriza umuco wacu tukanagendera ku byo amategeko agaragaza.”
Akomeza avuga ko mu rwego rwo kwirinda indwara umuntu ashobora guterwa n’amatungo adatunganijwe neza, arimo igituntu, umwijima n’izindi, abantu bakwiye kurya inyama zabagiwe mu ibagiro kuko ari zo ziba zagenzuwe zikagaragazwa n’ababifitiye ububasha.
Inyama zagenzuwe zikagaragazwa ko zifite ubuziranenge, ziba zifite ibyangombwa biziherekeza ndetse na kashi ishyirwa ku nyama na veterineri.
Izindi nyama zitemewe kuribwa mu Rwanda ni iz’umuntu ndetse byo bihanwa n’Igitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano mu Rwanda.
Ingingo ya 131 ivuga ko umuntu wese urya cyangwa ugaburira abandi inyama z’umuntu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!