00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurwanya ibiyobyabwenge bikwiye kwinjizwa mu mihigo y’abayobozi

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 26 June 2013 saa 03:11
Yasuwe :

Tariki ya 26 Kamena buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, ihingwa, itunganywa, icuruzwa ndetse n’ikoreshwa ryabyo. Mu Rwanda hafashwe ingamba zitandukanye zo kubirwanya, ariko abaturage bakavuga ko hakwiye kongerwa ibihano. Kugira ngo bishobore kurwanywa burundu, mu byo abayobozi bahiga bazageraho, kurwanya ibiyobyabwenge ntibikwiye kwirengagizwa.
Mu mwaka wa 1987, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye ishyiraho kandi yemeza umunsi (…)

Tariki ya 26 Kamena buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, ihingwa, itunganywa, icuruzwa ndetse n’ikoreshwa ryabyo. Mu Rwanda hafashwe ingamba zitandukanye zo kubirwanya, ariko abaturage bakavuga ko hakwiye kongerwa ibihano. Kugira ngo bishobore kurwanywa burundu, mu byo abayobozi bahiga bazageraho, kurwanya ibiyobyabwenge ntibikwiye kwirengagizwa.

Mu mwaka wa 1987, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye ishyiraho kandi yemeza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge, uwo munsi ushyirwa tariki ya 26 Kamena ya buri mwaka.

Uyu munsi waje gukura utangira kwizihizwa hirya no hino ku isi, aho wizihirijwe bwa mbere ku rwego rw’Isi mu gihugu cy’u Bushinwa, mu ntara ya Liumpanshui hagatwikwa ibiro bigera kuri 260 by’ibiyobyabwenge bitandukanye.

Ibiyobyabwenge bikoreshwa ku Isi biri mu moko atandukanye, harimo ibinyobwa mu kanwa, ibyo bahumuka, hamwe n’ibyo bitera mu nshinge.

Bikaba biza ku isonga ry’ibyaha bikunze kugaragazwa hirya no hino ku Isi birimo gukubita no gukomeretsa, kwica hamwe na hamwe, gufata ku ngufu, ubujura, impanuka mu muhanda ndetse n’izindi ngaruka zirimo kwiyahura, guta amashuri ku rubyiruko, guta umuryango, guta umutwe, kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiwe bivamo kwandura agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bikanajyana n’uburaya, ubwomanzi n’ubusinzi. Nkuko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Zimwe mu mpamvu zitera abatuye Isi gukoresha ibiyobyabwenge

Ubukene, kwiheba, guhezwa mu muryango, agakungu n’ibindi. Ubushakashatsi bashyizwe ahagaragara muri Werurwe 2013, bwakozwe n’abashakashatsi bo mu ishuri ry’Ubuzima rya Kigali (KHI), bwarakorewe ku bantu bafite imyaka iri hagati ya 14-35, mu turere 20 kuri 30 tugize u Rwanda bwagaragaje ko abagera kuri 52.4% bakoresha ibiyobyabwenge.

Leta y’u Rwanda hamwe n’imiryango imwe n’imwe itegamiye kuri Leta bashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya ibiyobyabwenge.

Muri zo twavuga nka Gahunda yiswe “Ijisho ry’umuturanyi” hagamijwe kugaragariza buri wese ububi bw’ibiyobyabwenge no ku birandura burundu. Hashyizweho kandi n’ibigo ngororamuco birimo icya Iwawa, mu ntara y’u Burengerazuba, kigororerwamo urubyiruko runywa ibiyobyabwenge hamwe n’inzererezi. Hari kandi icy’i Gitagata mu karere ka Bugesera na cyo cyakira bamwe mu bana bakora ibyaha binyuranye, bakatiwe n’inkiko kimwe n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Mu biyobyabwenge bitungwa agatoki harimo Urumogi, Kanyanga, Kore, Mayirungi, inzoga z’inkorana zitandukanye n’ibindi. Abaturage baganiriye na IGIHE bavuga ko hakwiye gukazwa ibihano, hakongerwa n’imbaraga mu ku birwanya.

Kayinamura utwara imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali yagize ati “Imbaraga zishyirwa mu kurwanya ibindi bikorwa bitemewe gukorerwa mu Rwanda zishyizwe no mu kurwanya ibiyobyabwenge byacika burundu. Mu mihigo abayobozi bakwiye kujya bahiga ko bazarwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

Murwanashyaka ati ”Ibihano bihabwa abakoresha ibiyobyabwenge ntibihagije, umuntu afatwa yabinyoye nyuma y’iminsi ibiri ukabona bamurekuye. Ibyo bituma abantu babona ko gukoresha ibiyobyabwenge nta cyaha gikomeye kirimo.”

Itegeko ngenga rihana ibyaha mu Rwanda No 001-2012 ryo ku wa 2 Gicurasi 2012 rihana umuntu wese unywa ibiyobyabwenge, ubikoresha ndetse n’ukingira ikibaba ababikoresha, harimo n’ibihano birimo igifungo cyo kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itanu cyangwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu y’u Rwanda (250. 000RwF).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages