Umushinga w’itegeko rigena iyandika ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku banyarwanda uteganya ihazabu y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda ku muntu wese utubahiriza inshingano zo kwandika abana bavuka cyangwa kwaandukuza abapfuye ndetse no ku muturage udatunga cyangwa ngo agendane ikarita ndangamuntu.
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko no 14/2008 ryo kuwa 04/06/2008 rigena iyandika ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku banyarwanda, wasuzumwe ku wa mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018 n’abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu.
Nk’uko tubikesha RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka avuga ko igishya kiri muri uyu mushinga w’itegeko ari uko serivisi z’irangamimerere zigiye kujya zitangirwa muri za ambasade ku banyarwanda baba hanze ariko hakaba harimo n’ibihano ku bakerensa inshingano cyangwa se ntibagendane ikarita ndangamuntu.
Ati "Igishya kirimo ni uko noneho ubu abanyarwanda baba hanze abo dukunze kwita abo muri diaspora noneho ambasade zabo zishobora kubaha iyo serivisi. Ari ushaka gufata indangamuntu cyangwa kwiyandikisha akaba yajya kuri ambasade."
Ku rundi ruhande uyu mushinga unateganya ibihano ku bantu batagendana ikarita ndangamuntu, ku batandikisha abana bavutse no kubatandukuza abapfuye.
Minisitiri Kaboneka yagize ati "Ingaruka zirahari. Iyo utandikishije umwana wawe burya uba umurenganyije. Icya mbere uba umuvukije uburenganzira bwe nk’umunyarwanda kwandikwa akaba ari no mu bitabo.Icya kabiri uba unahemukiye leta cyangwa abanyarwanda muri rusange kuko ntabwo byakoroha gukora igenamigambi udafite imibare y’abantu, ari uwavutse ariko noneho n’uwapfuye.”
Umunyamategeko wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayiranga Jean Baptiste ku murongo wa telefoni yatangarije IGIHE ko impamvu y’ayo mande ari ukugira ngo abantu bakanguke haba mu kugira umuco wo kugendana ibyangombwa no kwandikisha abana bavutse ndetse no kwandukuza abatakiriho kuko bifasha mu igenamigambi ry’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO