Kwibuka ku bayisilamu bihabwa agaciro gakomeye cyane nk’uko Imana yabivuze muri Surat Al Bakar ubwo Farawo yabiciraga abana b’abahungu agasiga ab’abakobwa.
Kwibuka mu bayisilamu ni kimwe mu bihabwa agaciro kanini mu bayisiramu nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’abayisilamu mu Rwanda Mufti Gahutu Abdulkarim yabitangarije abari mu muhango wo kwibuka abazize Joneside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk’uko Imana ibivuga mu murongo wayo muri Surat Al Bakar.
Ku wa Gatanu tariki 28 Kamena mu muhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali, Umuyobozi w’abayisilamu mu Rwanda Mufti Gahutu Abdulkarim yatangaje ko kwibuka ku bayisilamu ari igikorwa gikomeye nk’uko Imana yabitangarije abantu igira iti “muzirikane kwibuka, mwibuka igihe twabarokoye Farawo abicira abana b’abahungu akareka ab’abakobwa.”
Yakomeje avuga ko Jenoside itatoranyije abana, abagabo, abagore cyangwa abakecuru n’abasaza ibi bikagaragaza ko ari amahano yagwiriye igihugu ndetse ko nk’abanyarwanda bakwiye kuyirwanya no gusaba ko itazongera kubaho na rimwe; ko ari byo bigaragaza ko nta n’umwe udafite impamvu zo kwibuka.
Na ho uwari ahagarariye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Vincent Munyeshyaka yagize ati “Ubutumwa bwa mbere dufite ni ugushima AMUR n’abayisilamu bose kubera iki gikorwa cyo kwibuka cyakozwe ndetse sinabura gushima amateka meza yaranze abayisilamu bo mu Rwanda, n’ubwo nta rugo rubura ikigoryi ariko ko muri rusange abayisilamu bakwiye gushimwa kuko batitabiriye gukora Jenoside.”
Yakomeje avuga ko ubu ari igihe cyo kuzirikana gufasha abarokotse Jenoside ndetse no kubaremera, kuko na byo biri mu nshingano z’Abanyarwanda. Yasabye ko Abanyarwanda bakwiye gushyirahamwe mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO