Ibi yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yibukije Abanyarwanda impamvu yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni igihango si umuhango. Abakuru, abazi aya mateka, mu ngorane zose zaranze uru rugendo mbifurije gukomera no gukomezanya.”
Bamporiki yavuze ko abantu bakuru banazi neza amateka y’u Rwanda bari bakwiye kuyasobanurira abakiri bato mu buryo butayagoreka.
Yakomeje ati “Muze twese hamwe dusobanurire abato aya mateka tutayagoretse.”
Bamporoki kandi yagaragagaje ko ubutwari bwagaragariye mu guharanira kuburizwamo ibikorwa by’ubugwari yemeza ko iyo abanyabubasha baburizamo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi byari kubagira intwari.
Ati “Intwari ni iburizamo ibikorwa by’ubugwari, kuruta gushakira ubutwari mu mage yabaye uyarebera. Iyo abanyabubasha baburizamo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi byari kubagira intwari, bikabarutira kwitirira ibigwari ubutwari.”
Intwari ni Iburizamo Ibikorwa by'Ubugwari, kuruta gushakira ubutwari mu majye yabaye uyarebera. Iyo Abanyabubasha baburizamo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi byari kubagira Intwari, bikabarutira kwitirira ibigwari ubutwari. Mwarakoze @PaulKagame @rpfinkotanyi. #Kwibuka28
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) April 7, 2022
Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28 byatangiye kuri uyu wa 7 Mata 2022.
Umuhango wo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu gihe ibiganiro byabereye hirya no hino mu midugudu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!