Imibare yo kuwa 4 Gashyantare 2020, yerekana ko umubare w’abo icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana wazamutse ukaba umaze kugera ku bantu 490.
Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe ubuzima cyatangaje ko umubare w’abanduye iki cyorezo wageze ku bantu 24 324.
Kugeza ubu ibihugu bimwe na bimwe byihutiye gukura abaturage babyo mu ntara ya Hubei, ndetse ibindi bishyiraho amategeko adasanzwe ku bagenzi bajya n’abava mu Bushinwa.
Mu ntara ya Wuhan yatangiriyemo iki cyorezo, ubu hatangiye ubukangurambaga bwo gutera imiti yica iyi Virus hirya no hino mu bice by’iyi ntara.
Ni imiti iri guterwa hifashishijwe imodoka nini zirekura ibintu bisa nk’imyotsi bifasha kwica virusi zitera iki cyorezo.
Uko iki cyorezo gihagaze mu bindi bihugu
Ishami rishinzwe ubuzima mu gihugu cya Phillipines kuri uyu wa Gatatu ryatangaje ko umuntu wa gatatu yamaze kwandura iki cyorezo, mu gihe 133 bagikekwaho barimo na 115 bamaze gushyirwa mu kato.
Umwe mu baturage batatu b’u Bushinwa bari bagaragayeho iki cyorezo muri Phillipines yitabye Imana ku wa Gatandatu aba Umuntu wa mbere uhitanwe n’iki cyorezo hanze y’u Bushinwa.
Mu mujyi wa Hong Kong ho hagaragaye abantu 30 bari mu bwato bagaragaraho ibimenyetso by’iyi ndwara birimo n’umuriro.
Ubu bwato bwanyuze muri uyu mujyi nyuma y’uko bwari bwangiwe kwinjira muri Taiwan.
Ibihugu bimwe birimo na Vietnam byatangiye gutangaza ko Coronavirus izahungabanya ubukungu bwabyo.
Guverinoma Vietnam mu itangazo yashyize hanze yavuze ko umusaruro mbumbe w’iki gihugu uzagabanukaho 1% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka.
Yagize iti “ Niba ubukungu bw’u Bushinwa bwaragabanutse bigaragara, bizakomeza kugira ingaruka kuri Vietnam”.
Urwego rw’indenge, urw’ubukerarugendo, ubuhinzi, ndetse n’ibijyanwa mu mahanga ni hamwe mu ho umusaruro uzagabanuka kubera Coranavirus.
Mu gihe ibihugu biri gufata ingamba zitandukanye mu kwirinda ko iki cyorezo cyagera ku butaka bwabo cyangwa umubare w’abanduye ukiyongera, Nouvelle Zelande ubu yamaze kohereza indege igiye gukura abanegihugu bayo n’Abanya-Australia mu ntara ya Wuhan.
U Bwongereza nabwo buri mu nzira imwe na Nouvelle Zelande kuko bwatangaje ko nabwo bugiye kohereza indege ya kabiri izakura abaturage babwo mu ntara ya Wuhan, akaba ari nayo mahirwe ya nyuma buhaye abaturage babwo.
Uyu mugambi wo gukura abaturage b’ibihugu bitandukanye ku butaka bw’intara ya Wuhan unashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zatangaje ko zigiye kohereza izindi ndege zizakura Abanyamerika muri iyi ntara.
Umuyobozi w’imikino ya Olympique yavuze ko afite impungenge
Mu gihe habura amezi ari munsi ya atandatu ngo hatangizwe imikino ya Olympique izabera mu mujyi wa Tokyo,umuyobozi ushinzwe kuyitegura Toshiro Muto, yavuze ko atewe impungenge n’uko iki cyorezo gishobora kuyikoma mu nkokora.
Yagize ati “ Mpangayikishijwe cyane n’uko uku kwiyongera kw’icyorezo gushobora gukoma mu nkokora umuvuduko uganisha kuri iyi mikino, mfite icyizere ko kizahagarikwa vuba cyane bishoboka”.
Igisirikare cy’u Buyapani cyateguye ubwato bunini bwitwa ‘Hakuo’ buzakoreshwa mu gushyira mu kato abagaragaweho na Coronavirus.





Ibitekerezo 0