Ku rupapuro rusobanura ijambo ‘Rwanda’ muri iyo nkoranyamagambo iri mu rurimi rw’Igifaransa, hagaragaza ubuso bw’u Rwanda, umubare w’abaturage barutuye, umurwa mukuru warwo (Kigali), indimi n’ifaranga bikoreshwa mu Rwanda, aho ruherereye, igihugu cyarukoronije n’igihe rwaboneye ubwigenge, imiterere y’ikirere cy’u Rwanda n’ibihingwa bihaboneka.
Ku musozo w’icyo gika, niho hagaragara amagambo apfobya, akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.
Tugenekereje mu Kinyarwanda handitse ngo «Iki gihugu, kimwe n’u Burundi, cyasenywe n’intambara ya gisivile hagati y’abaturage bagituye, Abahutu n’Abatutsi.”
Ni amagambo ashaka kugaragaza ko mu Rwanda nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, ahubwo habayeho isubiranamo ry’amoko, ibintu bitari ukuri.
UEJF yahise yandika kur Twitter, yamaganira kure ibyanditswe muri iyo nkoranyamagambo, usaba Larousse kubihindura vuba na bwangu.
Uyu muryango wagize wagize uti “Jenoside si intambara ya gisivile; iyo Larousse ivuze ngo intambara ya gisivile yabaye mu Rwanda hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu nkoranyamagambo yayo igenewe abana bato, iba iri kwigisha abana ihakana rya Jenoside mu buryo butaziguye. Turabasaba guhindura vuba na bwangu igitabo cyanyu.”
Un génocide n’est pas une guerre civile. Quand @LAROUSSE_FR parle de « guerre civile » au Rwanda entre les Hutus et les Tutsis dans son dictionnaire junior, il éduque les enfants à un #négationnisme institutionnalisé.
Nous vous demandons de modifier votre édition immédiatement. pic.twitter.com/EL68PUhPQz— UEJF (@uejf) December 31, 2019
Ku rubuga rwa ‘Twitter’ abantu batandukanye nabo bamaganye ibyanditswe mu nkoranyamagambo ya Larousse, aho bamwe bavuga ko bibabaje kuba Larousse yagoreka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihen’Umuryango w’abibumbye wemeje ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe bavuga ko Larousse iri mu mugambi mugari wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, umaze gushinga imizi cyane mu bihugu by’amahanga bigicumbikiye abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, Sena y’u Rwanda yashyize hanze ubushakashatsi bugaragaza imiterere yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa mu mahanga n’ingamba zabifatirwa.
Ubushakashatsi bwakozwe na komisiyo ya Sena bugaragaza ko kuva mu mwaka wa 2014, ubwo u Rwanda rwibukaga ku ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ingengabitekerezo y’ihakana n’ipfobya yakajije umurego mu Rwanda no mu mahanga.
Muri icyo gihe, guhakana no gupfobya byaranzwe n’ibikorwa byo guharabika ubuyobozi bw’igihugu. Hamwe na hamwe hagiye haburizwamo ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, nko mu Bufaransa no mu Bubiligi, ibihugu bikirangwamo umubare munini w’abahakana bakanapfobya Jenoside muri iki gihe.
Hari n’aho batanze imidari y’ishimwe ku banditsi n’abandi bantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahandi berekana filimi zirimo ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Aba-Tutsi kuri televiziyo zikorera mu bihugu byabo, n’ibindi.
Ubwo bushakashatsi bugaragaza kandi ko muri rusange abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi baba mu mahanga biganjemo abantu ku giti cyabo, imiryango, abanyamadini, imiryango mpuzamahanga n’abanyapolitiki.
Bwanagaragaje kandi ko ibitabo n’itangazamakuru ari kimwe mu bikoresho byifashishwa mu ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi, aho hari inzu z‘ubwanditsi zisohora ibitabo, amaradiyo na televisiyo byashinzwe n’amashyaka ya politiki y’abari mu buhungiro bari mu murongo wo guhakana no gupfobya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO