Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gicurasi 2022 ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Ivuriro ry’ibanze rya Mishungero mu Kagari ka Mishungero, mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.
Ni ‘Ivuriro ry’ibanze ryubatswe ritwaye amafaranga miliyoni 78 Frw kandi hari n’izindi ebyiri ziri ku rwego nk’urwayo, imwe iri mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata n’indi mu Kagari ka Cyanyirankora mu Murenge wa Kivu.
Dr.Mpunge ati “Amavuriro y’ibanze yo mu cyiciro cya kabiri ubusanzwe ntabwo yari muri politiki yacu nk’igihugu ariko yaje kuza kubera ko serivise abaturage bari bakeneye ku mavuriro y’ibanze yari asanzwe byagaragaye ko zidashobora guhaza ibyifuzo byabo, biba ngombwa ko twongeramo serivise zindi zitandukanye.”
Dr. Mpunga yavuze ko bageze kure umuhigo wo kubaka amavuriro y’ibanze kandi batangiye no kuzamura ubushobozi bwayo kugira ngo ajye ku rwego rwa kabiri.
Ati “Kubaka aya mavuriro y’ibanze byatangiye mu 2011, uyu munsi tugeze ku 1,122 muri zo izimaze gushyirwa ku rwego rwa kabiri ni hafi 37. Urumva ko zikiri nke kandi urebye serivise zitangirwamo ziri ku rwego rw’ikigo nderabuzima.”
Serivise z’Abajyanama b’Ubuzima zigiye kwimurwa
Dr. Mpunga yavuze ko bagiye kubakira kuri gahunda yo kuzamura ubushobozi bw’amavuriro y’ibanze, bavane serivise z’Abajyanama b’Ubuzima ku bigo nderabuzima bazizane muri ayo mavuriro ari hafi y’abaturage mu tugari.
Ati “Ibi rero turashaka kubyubakiraho kugira ngo na serivise z’Abajyanama b’Ubuzima zive ku rwego rw’ibigo nderabuzima zize zubakire ku mavuriro y’ibanze. Ibyo nabyo biri muri rwa rwego rwo kugira ngo twegereze serivise abaturage kuko kugira ngo ikigo nderabuzima gikurikirane Abajyanama b’Ubuzima bose bo mu Murenge byari biremereye, byasabaga n’ibindi biremereye.”
Amavuriro y’ibanze yo ku rwego rwa kabiri atanga serivise z’ubuzima z’ibanze zirimo gusuzuma no kuvura indwara zandura n’izitandura nka malaria, impiswi, Influenza, ibicurane n’izindi, kuvura amenyo n’amaso.
Hari kandi gukurikirana imirire y’abana no kuzahura abagizweho ingaruka n’imirire mibi; gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi nko kuboneza urubyaro, kwisuzumisha atwite no kubyaza.
Hasuzumirwa virusi itera Sida, gusiramura, kuvura ibisebe, gusuzuma igituntu n’izindi.
Hari ikibazo cy’abakozi badahagaje
Bimwe mu bibazo bikigaragara kuri amavuriro y’ibanze harimo abatanga serivise z’ubuzima bake, aho usanga henshi hari umuforomo umwe kandi zigakora mu masaha y’amanywa gusa, naho nijoro na mu mpera z’icyumweru zigafunga imiryango
Dr. Mpunga yijeje ko ibyo bibazo byose biri gushakirwa umuti urambye aho bateganya kongera abakozi bo mu mavuriro y’ibanze bakagera nibura kuri 12.
Ati “Hari ibikoresho bikeneye kongerwamo turabyongeramo, hari n’ikibazo cy’abakozi kuko iri vuriro ry’ibanze mubona aha kugira ngo rizakore rigere ku kigero cyifuzwa rigomba kuba nibura rifite abakozi 12. Harimo no kongeramo ikoranabuhanga kugira ngo bashobore gukoresha ubuvuzi bugezweho.”
Abaturage baruhutse umugogoro wo kujya kwivuza kure
Bamwe mu baturage twasanze baje gusaba serivise z’ubuzima ku ivuriro ry’ibanze rya Mishungero bavuze ko ryaje barikeneye kuko bajyaga kwivuza kure bakoze urugerondo rw’amasaha arenga atatu.
Muhimpundu Jeaqueline ati “Mbere nakoraga urugendo nkajya ku kigo nderabuzima cya Ruheru, nkagenda nk’amasaha atatu. Iyi nda ntwite ni iya gatanu naje kwipimisha. Ubwo nari ntwite inda ya gatatu nagiye kwa muganga ngerayo bigoranye ivamo. Kuba batuzaniye ivuriro hafi bizaturinda ibibazo nk’ibyo twahuraga nabyo.”
Mwiseneza Jean Marie Vianney yari yaje kuvuza umwana we amenyo. Yavuze ko kwegerezwa ivuriro byamuruhuye kujya kumuvuza ku kigo nderabuzima cya Munini akoze urugendo rw’amasaha ane.
Ati “Ubu namuzanye hano nkoresheje iminota 30 kandi mbere nagendaga nk’amasaha ane mujyanye ku Munini.”
Amavuriro y’ibanze yatashye yubatswe ku bufatanye b’abafatanyabikorwa barimo Society for Family Health (SFH), Global Healthcare Company Abbott, UNICEF Rwanda na Johnson.
Umuyobozi wa SFH Rwanda, Manasseh Gihana Wandera, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere serivise z’ubuzima batanga amahugurwa ku bakozi ndetse n’ibikoresho bikenewe.
Ati “Tuzakomeza gufatanya na Minisante n’uturere ndetse n’inzego z’ibanze guhitamo ahantu twakubaka aya mavuriro cyangwa twayavugurura cyangwa twayongerera ubushobozi bitewe n’igikenewe.”
Ivuriro ry’ibanze rya Mishungero riganwa n’abarwayi bari hagati ya 40 na 120 ku munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!