00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ntizongera gushyiraho igiciro cy’amata

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 31 July 2026 saa 10:29
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, yatangaje ko Leta itazongera gushyiraho igiciro cy’amata ahubwo kizajya gishyirwaho n’aborozi bafatanyajije n’abaguzi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2026, ubwo yitabiraga inama igamije kumurika ku igitabo cy’imfashanyigisho kizajya gifasha aborozi kumenya uburyo buboneye bwo korora inka zitanga umukamo mu bwiza no mu bwinshi, kumenya kugaburira amatungo yabo n’ibindi byinshi.

Muri iyi nama aborozi bagaragaje ko igiciro cy’amata kikiri hasi ugereranyije n’ibyo bashoramo bagasaba ko 400 Frw bahererwa kuri litiro yazamurwa kuko n’ibindi bintu byose byazamutse birimo imiti, ubwatsi, mazutu, umuriro, amazi n’ibindi byose bakenera.

Rwamugema Henry wororera mu Murenge wa Karama avuga ko akurikije ibyo aborozi bashora kugira ngo haboneke umukamo birimo kugura imiti y’amatungo, guhemba abashumba, kugura ubwatsi, kujyana amata ku makusanyirizo 400 Frw akiri make cyane ku buryo akwiriye kwiyongera bigafasha wa mworozi kubona inyungu.

Butare Musoni Alex wororera mu Murenge wa Rwempasha we yagize ati “ Muri iki gihe ibiciro by’ibintu byose byarazamutse. Reka dufate urugero kuri mazutu ibiciro byayo byarazamutse litiro iragura 2900 Frw wagereranya na litiro y’amata tugurisha 400 Frw, usanga duhomba cyane, icyashoboka ni uko igiciro cy’amata kizamurwa.’’

Minisitiri Dr. Uwituze, yavuze ko Leta itazongera gushyiraho igiciro cy’amata ahubwo izajya ihuza aborozi n’abaguzi bumvikane ku giciro bashyiraho, Leta ibe umuhuza. Yijeje aborozi ko ibiciro bishya bazabyishyiriraho bitarenze muri Kanama.

Ati “Mwarabibonye ko mu bigori, mu birayi no mu bindi byose abahinzi ni bo basigaye bumvikana n’abaguzi bakishyiriraho igiciro cyabo. Rero hari hasigaye amata na yo ni ko bizagenda, ntabwo ari ibintu abantu bicara bakaganira ntaho bahereye, bazajya bagendera ku mibare hanyuma bumvikane ari abaguzi n’aborozi. Leta izajya iba iri hagati nk’umuhuza nkuko no mu bigori n’ibirayi bimeze.’’

Dr. Uwituze yavuze ko bitarenze muri Kanama igiciro gishya cya litiro y’amata kizaba cyamaze gushyirwaho ku buryo kizatangira gukurikizwa kugira ngo gifashe aborozi.

Yavuze ko bumvikanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ko icyo bazafasha aborozi n’abaguzi ari ukubahuza no kubafasha kumvikana ku giciro kiboneye ariko ko inzego za Leta zitazongera gushyiraho igiciro cy’amata.

Umuyobozi ushinzwe gusesengura uruhererekane nyongeragaciro mu bucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Karangwa Cassien, yavuze ko mbere Leta yafatanyaga n’aborozi mu gushyiraho igiciro cy’amata ariko ko kuva umwaka ushize wa 2025 Leta yafashe icyemezo cy’uko aborozi, abaguzi b’amata n’inganda ziyatunga ari bo bazajya babyikorera.

Karangwa yavuze ko kuva aho igiciro cy’amata kiviriye kuri 220 Frw kikagera kuri 400 Frw aborozi bakomeje kuvuga ko bitewe n’ibyo bashoramo igiciro kikiri gito, yizeza ko mu cyumweru gitaha bazaba bamaze kugira ibyo bashyira ku murongo ku buryo aborozi n’abaguzi bahura bagashyiraho igiciro gishya cya litiro y’amata mu rwego rwo gukuraho ibihombo ku borozi.

Muri iyi nama hagaragajwe ko mu gihe cy’impeshyi amata agabanuka cyane aho nko muri Nyagatare ku munsi hasigaye haboneka litiro ibihumbi 35 by’amata avuye kuri litiro ibihumbi 120 aboneka mu gihe cy’imvura. Aborozi bakaba basabwe kwiga guhunika ubwatsi.

Minisitiri Dr.Solange Uwituze yavuze ko Leta itazongera gushyiraho igiciro cy’amata ahubwo bizajya bikorwa hagati y’aborozi n’abaguzi
Hamuritswe igitabo kizafasha aborozi kubona amakuru y’uburyo bakongera umukamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages