Ubufatanye bw’u Rwanda na Pologne buri mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi.
Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, yabwiye abanyamakuru ko ibihugu byombi bishaka guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare, ku buryo urubyiruko rw’u Rwanda rwazahabwa ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru bwo kurinda igihugu.
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi, yatangaje ko u Rwanda rutewe, Pologne yarutabara.
Ati “U Rwanda rugize ibibazo, twaruha ubufasha. Turi mu biganiro bijyanye n’uburezi burimo amasomo y’igisirikare kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda ruzabe rwiteguye kurinda igihugu cyarwo mu gihe hari uwashaka kugitera.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, tariki ya 8 Gashyantare yasohoye inyandiko igaragaza ko ahangayikishijwe n’aya masezerano.
Lutundula ashinja u Rwanda gutera igihugu cyabo, bityo ngo kuba Pologne yakwifatanya na rwo bigaragaza ko irushyigikiye mu cyo yise “ubushotoranyi”.
Yagize ati “Iyi myitwarire ituma umuntu atekereza ko Pologne ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu bushotoranyi bwarwo kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ingabo zarwo zikorera ubugizi bwa nabi ku butaka bwa Congo, ntizibiryozwe.”
Leta y’u Rwanda yateye utwatsi kenshi ibirego bya RDC, isobanura ko nta ruhare na ruto ifite mu ntambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!