00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC yemereye abahuza kutazongera kwica abasivile n’amatungo yabo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 April 2026 saa 12:15
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemereye abahuza hagati yayo n’Ihuriro rya AFC/M23 ko itazongera kwica abasivile, amatungo yabo no kwibasira ibice bikorerwamo ibikorwa birimo ubuhinzi.

Ni ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Leta ya RDC n’abahagarariye ihuriro rya AFC/M23 mu biganiro byabereye mu Busuwisi guhera tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026.

Nyuma y’ibiganiro, hakozwe amasezerano ahuriweho y’ibyo impande zombi zemeranyijwe gushyira mu bikorwa imbere y’abahuza.

Ibi biganiro byagizwemo uruhare n’umuhuza ari we Qatar, usanzwe ahuza impande zombi nubwo byabereye mu Busuwisi kubera ikibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati.

Mu ngingo zemeranyijweho harimo ibirebana n’ibikorwa by’ubutabazi mu bice byibasiwe n’intambara, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, uburyo bwo kubahiriza agahenge n’itsinda rihuriweho ribigenzura, kurekura imfungwa n’ibindi.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abahagarariye Guverinoma ya RDC, AFC/M23, abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Togo, u Busuwisi na Qatar.

Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije ingingo z’ingenzi zigamije gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi bugamije kurengera ubuzima bw’abaturage mu Burasirazuba bwa RDC no kubahiriza ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’ibikorwa by’ubutabazi.

Impande zombi ziyemeje kubahiriza amategeko mpuzamahanga ajyanye n’ibikorwa by’ubutabazi, amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi hanibandwa ku mahame ateganywa n’Itegeko Nshinga rya RDC.

Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije kandi guhagarika ibitero, kurimbura no kwangiza n’ibikorwa bigamije kubuza amahwemo abasivile, harimo ibijyanye n’ibiribwa, ibikorwa by’ubuhinzi, ibihingwa biri mu mirima, amatungo, amazi meza ibikorwa byo kuhira n’ibikorwaremezo birimo nk’iby’itumanaho, serivisi zijyanye n’ingufu, ibitaro n’amashuri.

Bibaye mu gihe Leta ya RDC yari imaze igihe ishinjwa kugaba ibitero ku bice bituwe n’abaturage benshi ndetse no kwica inka zabo no kwangiza imyaka hagamijwe kubicisha inzara. Yabikoze cyane mu bice bya Minembwe.

Ibyo kandi bibaye mu gihe abatuye Minembwe bagoswe n’ingabo za Leta ya RDC, u Burundi, Wazalendo n’izindi bifatanyije zikababuza kugera ku mavuriro, ku isoko n’ahandi h’ibanze.

Abahagarariye impande zombi kandi bemeranyijwe ko ibikorwa by’ubutabazi bitagarukira gusa ku biribwa, imirire, ubuvuzi, amazi, isuku n’isukura n’aho kuba, ahubwo ko bigomba kujyana no gucungira umutekano abasivile.

Mu byemeranyijweho kandi harimo ibikorwa byo gukumira no kurwanya ihohoterwa abasivile bakorerwa by’umwihariko abagore n’abana.

Banemeranyije kandi gucungira umutekano abakozi b’ibigo by’ubutabazi barimo n’ab’imbere mu gihugu ndetse n’abagenerwabikorwa n’imitungo yabo yifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi no kubemerera gukora mu ituze.

Hanemejwe kandi ko ibikorwa na serivisi by’ubutabazi bigomba gutangwa ku baturage bose hatabayeho ivangura iryo ari ryo ryose ryaba irishingiye ku myemerere, inkomoko y’umuryango, imibereho, aho batuye, ibiterekezo byabo, ubwoko, umuco cyangwa ururimi.

Mu gihe ibyo byashyirwa mu bikorwa, Abanyamulenge bo muri RDC baba bagiye kuruhuka nyuma y’igihe kinini bibasiwe n’ingabo za Leta bazizwa ko ari Abatutsi.

Leta ya RDC yemereye abahuza kutazongera kwica abasivili n’amatungo yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages