00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yitabye mu rubanza iregwamo n’uruganda RABI kutishyura miliyari 3

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 5 June 2013 saa 02:07
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi rwatangije urubanza uruganda rwa Rwanda Agri Busness Industry, rutunganya ibyo kurya bituruka ku buhinzi ruregamo Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’abagororwa, kutishyura umwenda wa miliyari eshatu z’amanyarwanda.
Ni nyuma y’aho uruganda rufunze imiryango ruvuga ko bituruka ku mwenda ukabaka miriyari eshetu z’amanyarwanda urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rubabamo.
Umunyamakuru wa Radio Salus wari muri urwo rubanza rwatangiye kuri uyu wa (…)

Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi rwatangije urubanza uruganda rwa Rwanda Agri Busness Industry, rutunganya ibyo kurya bituruka ku buhinzi ruregamo Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’abagororwa, kutishyura umwenda wa miliyari eshatu z’amanyarwanda.

Ni nyuma y’aho uruganda rufunze imiryango ruvuga ko bituruka ku mwenda ukabaka miriyari eshetu z’amanyarwanda urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rubabamo.

Umunyamakuru wa Radio Salus wari muri urwo rubanza rwatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena, avuga ko ubwo urukiko rwatangiraga kuburanisha uru rubanza rw’ibanze,impande zombi zatanze gusa ibyifuzo byakagendeweho mu iburanisha mu mizi.
Urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi ku ya 12/06 2013.

Imiterere y’urubanza

Guhera ku ya 24/01 umwaka wa 2013, uruganda rutunganya ibyo kurya bituruka ku buhinzi cyane ibigori n’ibishyimbo rwafunze imiryango.

Uru ruganda ruherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye, rutunga agatoki urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS kuba imvano y’ifunga ryarwo, kuko RCS itigeze yishyura na rimwe amafaranga y’ibigori n’ibishyimbo bitunganyijwe byagemuwe, guhera isoko ryatangwa ku ya 20/07/2012.

Uruganda Rwanda Agri Busness Industry, ruvuga ko rwishyuje RCS inshuro zirenze eshatu, bandika amabaruwa bagasabwa kwihangana ndetse n’amasezerano y’isoko agakomeza kuvugururwa.

RCS ishaka ko icyo kibazo cyacyemuka binyuze mu biganiro, bidaciye mu nkiko

Ubwo impande zombi zari imbere y’ urukiko, abunganira Leta babwiye ubucamanza ko icyemezo cyo kwitabaza inkiko kitari ngombwa mu gihe amasezerano ateganya inzira y’ibiganiro mbere y’inkiko mu gihe habaye ukutavuga rumwe hagati y’abayasinye.
Ibi ngo byakabaye byarahereweho mbere yo kugeza ikirego mu butabera.

Uruhande rwunganira uruganda rwa Rwanda Agri Busness Industry, ruvuga ko RCS yabyirengagije nkana kuko itigeze ishaka gusubiza amabaruwa asaba ibisobanuro kandi RCS yarayakiriye, ndetse ngo hakaba haranandikiwe inzego zitandukanye zimenyeshwa iki kibazo kikirengagizwa. Bityo ko iyi nzira ntiyakagombye guhabwa agaciro ukundi.

Ikindi gisa n’icyakuruye impaka hagati y’impande zombi ni uko, umuhesha w’inkiko Nsengiyumva John yandikiye RCS ,asaba ko amafaranga akabakaba miliyoni 61 mu yagombaga kwishyurwa uruganda yashyikirizwa Bigirimana Robert, kuko mbere y’uko uruganda rwaguka rwari ruyarimo uwitwa Bigirimana Robert,kandi ko yayatsindiye mu rukiko.

Uruhande rw’abunganira Leta rukavuga ko aya mafaranga atakagombye kwishyuzwa Leta, ndetse ko abo bagabo bahamagazwa mu rwego rw’ingoboka.

Gusa abunganira uruganda bo bavuga ko aba bagabo nta mpamvu yo kubahamagaza mu gihe urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ,rwemera umwenda rufitiye uruganda.

Umucamanza yavuze ko iki cyemezo cyo kuzana aba batangabuhamya b’ingoboka kizigwaho urubanza rukaba ruzakomeza kuya 12/06/2013.

Icyo Komiseri mukuru wa RCS Paul Rwarakabije avuga kuri icyo kirego

Umwenda uruganda rwa RABI rwishyuza urakabaka miliyari eshatu z’amanyarwanda.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Komiseri Mukuru wa RCS, Rwarakabije yavuze ko ikibazo cyaturutse ku masoko kandi ko iki kibazo cyari mu nzira zo gukemuka.
Mbere y’uko rufunga imiryango, uru ruganda rwagemuriga ibishyimbo n’ibigori bitunganyije ku buryo byahita biribwa amagereza anyuranye, harimo iya Nyamagabe na Karubanda, ibigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye ndetse na za alimentation.
Ifunga ry’uru ruganda ryanakurikiwe n’ihagarikwa ry’abakozi kandi bafitiwe imyenda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages