Ibigo byinshi byacukuraga peteroli muri Libya byakuyemo akarenge guhera mu 2011 ubwo hadukaga imvururu n’imyigaragambyo byakuye ku butegetsi Col Muammar Gaddafi wayoboraga icyo gihugu.
Ihirima ry’ubutegetsi bwa Gaddafi n’iyicwa rye, ryakurikiwe n’ubwiyongere bw’imitwe yitwaje intwaro n’imvururu zo kurwanira ubutegetsi kugeza ubwo ubu igihugu gifite Leta ebyiri zitumvikana.
BBC yatangaje ko Leta yemewe na Loni ikorera i Tripoli, yahamagariye ibigo mpuzamahanga byari bifitanye amasezerano n’ikigo cya Leta gishinzwe peteroli, kugaruka gusubukura ibikorwa byabyo.
Libya iri mu bihugu bya Afurika bifite ububiko bunini bwa peteroli, ari nayo mpamvu icyo gihugu gishaka kongera umubare w’ingano gicukura ngo kibashe guteza imbere indi mishinga y’iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!