00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Libya yongeye guha ikaze ibigo mpuzamahanga bicukura peteroli

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 December 2022 saa 06:02
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka icumi y’imvururu n’intambara, Leta yemewe na Loni muri Libya yahamagariye ibigo mpuzamahanga bicukura peteroli kuza gusubukura ibikorwa byabyo.

Ibigo byinshi byacukuraga peteroli muri Libya byakuyemo akarenge guhera mu 2011 ubwo hadukaga imvururu n’imyigaragambyo byakuye ku butegetsi Col Muammar Gaddafi wayoboraga icyo gihugu.

Ihirima ry’ubutegetsi bwa Gaddafi n’iyicwa rye, ryakurikiwe n’ubwiyongere bw’imitwe yitwaje intwaro n’imvururu zo kurwanira ubutegetsi kugeza ubwo ubu igihugu gifite Leta ebyiri zitumvikana.

BBC yatangaje ko Leta yemewe na Loni ikorera i Tripoli, yahamagariye ibigo mpuzamahanga byari bifitanye amasezerano n’ikigo cya Leta gishinzwe peteroli, kugaruka gusubukura ibikorwa byabyo.

Libya iri mu bihugu bya Afurika bifite ububiko bunini bwa peteroli, ari nayo mpamvu icyo gihugu gishaka kongera umubare w’ingano gicukura ngo kibashe guteza imbere indi mishinga y’iterambere.

Libya iri mu bihugu bya Afurika bifite ububiko bunini bwa peteroli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages