Izi mpanuro Lt Col Simon Kabera yazigarutseho mu biganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya RDF giherereye ku Kimihurura.
Ni ibiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu Bubiligi, Canada, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa na Nigeria. Bari mu Rwanda mu rugendo rwiswe Youth Tour 2026.
Uruzinduko rwabo ku Cyicaro Gikuru cya RDF rwari rugamije kubafasha gusobanukirwa neza uruhare rwa RDF mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda, kubungabunga umutekano w’igihugu no kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu bwacyo.
Mu kiganiro yabagejejeho, Lt Col Kabera yasobanuye urugendo rwo kwiyubaka RDF yanyuzemo, agaruka ku mateka y’u Rwanda n’ibyabaye bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yanagaragaje uruhare rw’Ingabo za RPA Inkotanyi mu guhagarika Jenoside, gutabara abaturage b’inzirakarengane, kubohora igihugu no gushyiraho urufatiro rw’amahoro, ubumwe n’umutekano u Rwanda rwishimira muri iki gihe, ruyobowe na Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, wanayoboye RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Lt Col Kabera yavuze ko intsinzi ya RPA Inkotanyi yubakiye ku ndangagaciro n’imyitwarire myiza birimo gukunda igihugu, imyitwarire iboneye, kwitangira abandi, gukorana umwete, kwihangana, ubunyangamugayo no kubahiriza amategeko n’amabwiriza.
Yanashishikarije aba banyeshuri gukomeza kwishimira kuba ari Abanyarwanda no gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bakura mu mahanga mu guteza imbere u Rwanda.
Yabasabye kandi gukomeza kuba maso birinda amakuru y’ibinyoma n’inkuru ziyobya zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.
Lt Col Kabera yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, gukunda igihugu no kugikorera aho bazaba bari hose mu nshingano bazahitamo.
Aba banyeshuri banagiranye ikiganiro na ba Ofisiye bato ba RDF, barimo Capt Michael Nsengiyumva ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu iterambere ry’Ibigo, Capt Meron Rugazora utwara indege na Capt Arielle Sekamana ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga n’itumamaho.
Aba basirikare babasangije ubunararibonye bwabo mu kazi ka gisirikare banabashishikariza kuzagaruka mu Rwanda nyuma yo kurangiza amasomo yabo kugira ngo batange umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Babasobanuriye ko RDF iha amahirwe urubyiruko yo gukorera igihugu ngo rukoreshe ubumenyi n’ubushobozi ruvana mu mahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!