00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Gen Likulia wari Umushinjacyaha Mukuru wa FARDC yapfiriye mu mpanuka y’indege

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 September 2026 saa 05:44
Yasuwe :

Indege yarimo Umushinjacyaha Mukuru w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt Gen Lucien-Rene Likulia Bakumi, yakoze impanuka ikomeye, irashya irakongoka, we n’abari bayirimo bahasiga ubuzima.

Iyi ndege ya sosiyete Kin-Avia yakoreye impanuka mu gace ka Kenge mu Ntara ya Kwango, ubwo yavaga i Kinshasa yerekeza muri Kikwit kuri uyu wa 25 Nzeri 2026.

Ikigwa hasi ku musozi, yahise ifata ikibatsi cy’umuriro, iragurumana. Amashusho agaragaza hangiritse bikomeye igice cy’imbere kugeza hafi y’amababa.

Guverineri wungirije wa Kwango, Remy Saki, yatangaje ko iyi ndege yarimo Lt Gen Likulia, abasirikare bari bamuherekeje barimo Major babiri na Captain umwe n’abasivile bake.

Ati “Ubu dufite urutonde rw’abari bayirimo. Muri abo harimo Gen Likulia, Umushinjacyaha Mukuru wa FARDC. Yari kumwe na ba Major babiri, Captain umwe, abandi basirikare n’abasivile bake.”

Yasobanuye ko iyi ndege yagize ikibazo ubwo yari mu kirere, umupilote wayo ashakisha ikibuga cy’indege ayigushaho ariko birananirana kuko nta kiri muri Kenge.

Ati “Abari bayirimo bose bapfuye. Abantu 12 bangiritse bikomeye. Umurambo w’umupilote wari ku ruhande.”

Inyandiko y’uruhushya rwatanzwe na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Muadiamvita, ku wa 19 Kanama 2026 itegura uru rugendo, igaragaza ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Let 410 yagombaga kugendamo abantu 14.

Mu bagombaga kugendamo harimo Lt Gen Joseph Mutombo Katalay Tiende usanzwe ari Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare, Lt Gen Likulia, Maj Luntala Kibanzidi Albert na Capt Mbuku Pasipamba.

Iyi ndege yagombaga kugendamo abasirikare batandatu bafite ipeti rya ‘Premier Sergent Major, babiri bafite ipeti rya ‘Premier Sergent’ n’abasivile babiri. Niba bose bari bayirimo, bapfuye.

Lt Gen Likulia wari Umushinjacyaha Mukuru wa FARDC yapfiriye mu mpanuka y'indege
Indege yarimo Lt Gen Likulia n'abandi basirikare yahiye irakongoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages