00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF: Nyamvumba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo, Nziza aba Umugenzuzi Mukuru wazo

Yanditswe na

Ubwanditsi

Kuya 23 June 2013 saa 01:20
Yasuwe :

Mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda habayemo impinduka kuri uyu wa Gatandatu, amakuru yizewe atugeraho akaba yemeza ko Lt Gen Charles Kayonga wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yasimbuwe kuri uyu mwanya na Gen Patrick Nyamvumba, Umuyobozi ucyuye igihe w’ ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu gace ka Darfur wari usanzwe ari Lieutenant General ariko kuri ubu akaba yazamuwe mu ntera agirwa General wuzuye.
Amakuru kuri izi mpinduka mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (…)

Mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda habayemo impinduka kuri uyu wa Gatandatu, amakuru yizewe atugeraho akaba yemeza ko Lt Gen Charles Kayonga wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yasimbuwe kuri uyu mwanya na Gen Patrick Nyamvumba, Umuyobozi ucyuye igihe w’ ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu gace ka Darfur wari usanzwe ari Lieutenant General ariko kuri ubu akaba yazamuwe mu ntera agirwa General wuzuye.

Amakuru kuri izi mpinduka mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda yasakaye mu gihe abofisiye bakuru bari bakimara gusoza umwiherero barimo kuri uyu wa Gatandatu, iki gikorwa kikaba cyari cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Jack Nziza yagizwe "Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda"

Umugenzuzi Mukuru wa RDF Maj Gen Jack Nziza wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo (Ifoto: K2D)

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Jack Nziza, yazamuwe mu ntera agirwa Major General, ndetse anahindurirwa imirimo, agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (Inspector General of RDF), umwanya mushya muri RDF. Ku mwanya Nziza yari asanzweho azawusimburwaho na Lt Col Joseph Rutabana wanazamuwe mu ntera agahabwa ipeti rya Colonel.

Dan Munyuza muri Polisi y’Igihugu

Col Dan Munyuza wakuwe mu gisirikare akajyanwa muri Polisi y'Igihugu

Mu bandi bahawe imirimo mishya harimo Dan Munyuza wakuwe mu gisirikare akajyanwa mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu, ku ipeti rya Deputy Commissioner General of Police, aho agiye kungiriza Umuyobozi Mukuru wayo Emmanuel Gasana, aho azaba ashinzwe ibikorwa.

Muri NISS

Mu rwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (NISS), yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Imari n’ubutegetsi.

Brig Gen Rutatina yazamuwe mu ntera

Richard Rutatina wazamuwe mu ntera

Brig Gen Richard Rutatina wahoze ari umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu birebana n’Umutekano yazamuwe mu ntera agirwa Major General.

Iyi nkuru turacyayibakurikiranira, mu gihe kiri imbere tukaba turi buyibagezeho ku buryo burambuye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages