00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 irigamba kutanyeganyezwa n’ibisasu bya FARDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 February 2024 saa 09:38
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko utigeze unyeganyezwa n’ibisasu ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ziriwe ziyirasaho muri teritwari ya Masisi kuri uyu wa 12 Gashyantare 2024.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za Leta ya RDC n’izifasha ku rugamba zagabye ibitero mu duce twa Butare, Busumba no mu nkengero zaho ariko ntizagera ku ntsinzi.

Kanyuka yagize ati “Ingabo zihuje za Leta itemewe ya Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, abacancuro, insoresore, ingabo z’u Burundi n’iza SADC ntabwo ejo hose zabashije kunyeganyeza imirongo y’uburinzi ya M23 ikomeje kurinda abasivili mu gihe ingabo za Tshisekedi Tshilombo zarasaga ibice bituwe cyane muri Busumba, Butare no mu nkengero, zikoresheje imbunda ziremereye.”

Umutwe wa M23 uri mu bice bikikije umujyi wa Sake. Hari amakuru avuga ko wagerageje kuwufata kuri uyu wa 12 Gashyantare ariko ukomwa mu nkokora n’imbunda ziremereye n’indege z’intambara za Sukhoi-25 zamishe ibisasu byinshi muri ibi bice.

M23 kandi yashinze ibirindiro mu bice biri hafi y’umujyi wa Goma, nko muri gurupoma ya Buhumba na Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo ndetse. Kuri uyu wa 12 Gashyantare hari amakuru yavugaga ko yafashe umusozi wa Kanyamahoro.

Imirwano imaze iminsi ibera muri Masisi na Nyiragongo ishobora gushyira Goma na Sake mu kato kuko M23 ibaye ifashe Sake yonyine, umuhanda munini uhuza iyi mijyi wafungwa, ubuhahirane bugahagarara.

Amahitamo yaba asigaye ku Banye-Congo batuye i Goma ni ugukoresha inzira igoranye y’ikiyaga cya Kivu, berekeza i Sake muri Kivu y’Amajyepfo cyangwa se bakajya bahahira mu Rwanda; cyane ko ari ho hafi.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lieutenant Colonel Willy Ngoma, yatangaje ko mu gitondo cy’uyu wa 13 Gashyantare, ingabo za Leta ya RDC zagabye ibindi bitero muri Busumba na Rubare. Icyakoze, muri Nyiragongo ho nta mirwano yahabyukiye.

Umuhanda uhuza Sake na Goma ushobora gufungwa bitewe n'imirwano iri kubera hafi yawo
Uyu muhanda umanuka [uriho akamenyetso gatukura] werekeza i Bukavu mu gihe uzamutse, uba werekeza i Goma. Hose hari mu maboko ya M23
M23 yafunze umuhanda wose uri ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu werekeza i Goma. Uduce twose tw'aho turi mu maboko y'uyu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages