Ku wa 23 Ukuboza 2021, Lt Col. Guillaume Njike Kaiko, Umuvugizi w’agace k’ibikorwa bya Gisirikare ka Sokola II, ni bwo yatangaje ko abarwanyi b’Umutwe witwaje Intwaro wa M23 bagabye igitero ku birindiro byabo muri Teritwari ya Rutshuru, gusa avuga ko babashije kubasubiza inyuma.
Ubuyobozi bw’Ishami rya Gisirikare ry’Umutwe wa M23 (Armée Révolutionnaire du Congo), bwatangaje ko ibyavuzwe na FARDC atari byo ahubwo ngo ni yo yabagabyeho ibitero mu birindiro biherereye mu Kirunga cya Mikeno.
Major Willy Ngoma uvugira Ishami rya Gisirikare ry’Umutwe wa M23, yavuze ko batunguwe n’ibyatangajwe na FARDC.
Ati “Ibyatangajwe na Lt Col Njike byadutunguye cyane kuko nta hantu na hamwe M23 yigeze igaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Congo, ahubwo ni ingabo za Congo zatugabyeho ibitero mu birindiro byacu biri hafi y’Ikirunga cya Bisoke ariko twihagazeho neza.’’
Mu Ugushyingo na bwo M23 yashinjwe kugaba ibitero mu misozi ya Runyoni na Cyanzu hafi y’Ibirunga bya Muhabura na Sabyinyo ariko na bwo uwo mutwe warabihakanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!