Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihuriro ry’Ingabo za Leta, iz’u Burundi, iz’Umuryango SADC, FDLR, abacancuro na Wazalendo, ryagabye ibitero mu gace ka Nyenyeri; rikoresheje imbunda nini n’ibifaru.
Kanyuka yatangaje ko M23 yafatiye muri iyi mirwano abasirikare benshi b’u Burundi ndetse n’intwaro zatawe n’ingabo ziri muri iri huriro.
Yagize ati “Izi ngabo zihurije hamwe zakubiswe, zisiga ku rubuga rw’intambara intwaro, amasasu n’ibikoresho bya gisirikare. Twafashe abasirikare benshi b’u Burundi kandi turamagana uruhare rw’u Burundi mu itsembabwoko rikomeje.”
U Burundi bufitanye na RDC amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya M23, yashyiriweho umukono i Kinshasa muri Kanama 2023, atangira kubahirizwa tariki ya 1 Ukwakira k’uwo mwaka nyuma y’aho bwohereje abasirikare bagize batayo eshatu.
Gusa ntabwo bahiriwe n’uru rugamba kuko kuva barwinjiramo batangiye gutakaza abasirikare barimo abofisiye bakuru nka Major Ernest Gashirahamwe wayoboye igitero muri Kitchanga, abandi barafatwa.
U Burundi buherutse kohereza abasirikare 614 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo binjire muri uru rugamba. Hari amakuru avuga ko bagiye kuziba icyuho cya bagenzi babo barimo abapfuye, abafashwe n’abatinye kurwana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!