00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yifurije abagore umunsi mwiza wabahariwe, abibutsa kwiyitaho

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 March 2026 saa 11:14
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yifurije abagore bose Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mwiza, abibutsa kwiyitaho, kwigenzura mu marangamutima, kwikunda no kwita ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 8 Werurwe 2026, umunsi u Rwanda n’Isi yose muri rusange byizihizaho Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Madamu Jeannette Kagame, yibukije abagore kuzirikana indangagaciro zabo, kumenya imipaka batagomba kurenga no gusigasira ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Yakomeje ati “Kuri uyu munsi twizihiza abagore, ndabasaba kongera kwigenzura mu marangamutima, imico, imyitwarire, mumenye kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka!”

Yongeyeho ati “Uyu munsi wongere kubibutsa ko uko mukunda abandi mukabitaho, mukabamenya, namwe ari byo bibakwiriye. Uko mwita ku buzima bw’abandi namwe mwite ku bwanyu cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.”

Umunsi Mpuzamahanga w’abagore ugamije kuzirikana uruhare rw’umugore mu iterambere ry’Isi, gusuzuma aho uburinganire bugeze no gushishikariza abantu gukomeza guharanira uburenganzira bw’abagore.

U Rwanda rwizihije uyu munsi hazirikanwa uruhare rw’abagore mu iterambere ry’imiryango n’igihugu, hanakorwa ibikorwa bigamije kubongerera ubushobozi no kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Kuri iyi nshuro, usanze ari cyo gihugu gifite umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko aho bavuye kuri 12% mu 1996 bagera kuri 63,75% mu 2026.

Ibyo si imibare gusa, ahubwo ni impinduka ikomeye mu mibereho n’imitekerereze y’umuryango nyarwanda.

Inkomoko y’umunsi w’Abagore

Imbuto yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore yatewe mu 1908, ubwo abagore 15.000 bakoraga imyigaragambyo muri New York basaba kugabanyirizwa amasaha y’akazi, guhembwa neza n’uburenganzira bwo gutora.

Hashize umwaka umwe, ishyaka Socialist Party of America ryatangaje bwa mbere umunsi wahariwe abagore muri icyo gihugu.

Igitekerezo cyo kugira uyu munsi mpuzamahanga cyazanywe na Clara Zetkin, impirimbanyi y’umu-comuniste yaharaniraga uburenganzira bw’abagore.

Mu 1910, uyu Mudagekazi, yatanze iki gitekerezo mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abakozi yaberaga i Copenhagen.

Igitekerezo cye cyashyigikiwe n’abagore bose 100 bo mu bihugu 17 bari bateraniye muri iyo nama.

Umunsi mpuzamahanga wa mbere w’abagore wizihijwe mu 1911 mu bihugu bya Autriche, Denmark, U Budage n’u Busuwisi.

Umuryango w’Abibumbye watangiye kwizihiza uyu munsi mu 1975

Madamu Jeannette Kagame yifurije abagore umunsi mwiza wabahariwe
Madamu Jeannette Kagame, yibukije abagore kwita ku buzima bwo mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages