Ni siporo rusange yabaye kuri uyu wa 8 Werurwe 2026, ikaba yarateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali mu kwizihiza abagore, imibereho myiza n’ibyishimo by’umuryango muri rusange.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko yifatanyije n’abanya-Kigali muri siporo rusange idasanzwe.
Ubu butumwa buvuga ko “Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abagore n’abatuye mu Mujyi wa Kigali muri siporo rusange, yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali mu kwizihiza abagore, imibereho myiza n’ibyishimo by’umuryango.”
Mu bandi bayobozi bayitabiriye harimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’abandi bo mu nzego zinyuranye.
Umujyi wa Kigali watangaje ko iyo siporo rusange yahujwe n’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore kandi ko nyuma yayo habayeho n’ibikorwa byo kwipimisha indwara zitandura.
Itangazo ryakomeje riti “Kuri iki Cyumweru, Abanya-Kigali twahuriye muri siporo rusange ya #CarFreeDay yahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore…twongeye kuzirikana kandi ko umugore ari uw’agaciro, afite uruhare rukomeye mu muryango no mu iterambere ry’Igihugu.
“Twaboneyeho no kwipimisha indwara zitandura (NCDs) tunahabwa inama zidufasha kurushaho kwita ku buzima bwacu.”
Abayitabiriye bakoze imyitozo itandukanye irimo kugenda n’amaguru, kwiruka, kunyonga igare, aerobic, n’ibindi.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.
Hari hagamijwe kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu mu gihe runaka.
Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko n’izindi ntara zigenda zitabira gukora iki gikorwa.
Umujyi wa Kigali uvuga ko iyi gahunda ya siporo rusange ya Car Free Day ari n’umwanya wo gukomeza kubungabunga ibidukikije n’ikirere.
Buri wese witabira Car Free Day akora siporo yibonamo, aho imihanda itandukanye y’i Kigali iba yafunzwe hagati ya saa Moya na saa Yine za mu gitondo ku bakoresha imodoka na moto, igaharirwa abakora siporo ku maguru no ku magare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!