Inama Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside yabereye muri Intare Arena i Rusoro mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 8 Mata 2026.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko aho umugore wa mbere ku Isi wahamijwe ibyaha bya Jenoside ari Umunyarwandakazi Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango.
Yagaragaje ko bibabaje kubona mu bihugu byo muri Afurika nta na kimwe kiraburanisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi babyihishemo.
Ati "Kugeza uyu munsi, nyuma y’imyaka 32, nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika cyari cyacira urubanza ku butaka bwacyo umuntu n’umwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe hari impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi nyinshi zoherejwe n’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.”
Minisitiri Bizimana yerekanye ko uko nta gihugu cyakorana n’Aba-Nazi ngo bikigwe amahoro ari na ko gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR byari bikwiye kugenda.
Yagize ati "Mu bihugu byo mu Burengerazuba nta gihugu gishobora gukora amarorerwa yo gukorana n’Aba-Nazi ngo amahanga areke kugikubita ahababaza. Ariko dore RDC ku mugaragaro irakomeza gusakaza politiki yimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside, bagakomeza gufasha bariya ba Nazi bo mu mutima wa Afurika ari bo FDLR, bakanabashyira no mu ngabo zabo.”
Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no gukumira Jenoside, Chaloka Beyani, yagaragaje ko mu 1994 yari umushakashatsi kandi yabonaga inyandiko za OXFAM zagaragazaga ubwicanyi bukorerwa Abatutsi, akabona ko ari Jenoside yakorwaga.
Yasobanuye ko Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu bikomeye byatereranye u Rwanda kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yashoboraga guhagarikwa kuko byari bifite amakuru.
Ati "Mu 1994, Umuryango Mpuzamahanga watereranye u Rwanda. Hari ibimenyetso byerekanaga ko Jenoside iri kuba kandi hari amakuru yagiye ahabwa Loni, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ibihugu bikomeye byashoboraga kuyihagarika, byari bifite amakuru ariko nubwo bari babizi byose, Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye.”
Yagaragaje ko igihe kigeze ngo abantu baryozwe ibyo bakoze bijyanye na Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu.
Yanemeje kandi ko hakwiye kurwanywa imvugo z’urwango, gupfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ibihugu bigashyiraho inzego zigamije guhana ibyaha bya Jenoside mu rwego rwo kubikumira.
Umuyobozi Mukuru w’Urwibutso rwa Yad Vashem rushyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abayahudi, Dani Dayan, yavuze ko Jenoside isiga ibikomere bitajya bishira ariko igasiga n’inshingano zo Kwibuka mu rwego rwo gusigasira ayo mateka.
Yakomeje ati “Kwibuka bigomba kujyana n’inshingano yo kurwanira ubuzima, kurengera ubuzima, kurwanya urwango, no kugira icyo dukora mbere y’uko igihe kirenga. Gukumira bizaba guhozaho, kwigisha, kandi bisaba ubutwari bw’ibihugu n’abayobozi bakagira icyo bakora mbere y’uko urwango ruhinduka ibikorwa by’urugomo.”
Yanagaragaje kandi ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hatazagira abantu bongera gutereranwa mu gihe bugarijwe.
Ikiganiro cya mbere cyatanzwe n’uwahoze mu ngabo zari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR), Gen Boubacar Faye, Umufaransa w’umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Bruno BOUDIGUET, umwanditsi Gakunzi David na Me Innocent Nteziryayo, bagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwira mu Karere.
Umusirikare mu Ngabo za Sénégal, Gen. Boubacar Faye, wari mu ngabo za Loni zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje ko yabaye areba ndetse ko hatanzwe n’umuburo ku muryango w’Abibumbye ariko babuzwa kugira icyo bakora.
Yagaragaje ko hari ibimenyetso byagaragazaga ko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe kera, aho hari lisiti z’abagombaga kwicwa zateguwe mbere, radiyo ya RTLM yabibaga urwango n’ibindi byagaragaraga.
Umufaransa w’umushakashatsi akaba n’Umwanditsi w’ibitabo, Bruno Boudiguet, yagaragaje ko hari amagambo ameze nk’ubusazi ashinja u Rwanda ibibi byinshi ariko bifite inkomoko ku bahoze mu buyobozi bw’u Bufaransa mu myaka ya 1980 na 1990.
Yagaragaje nka Paul Barril wakoranye bya hafi na Leta ya Juvenal Habyarimana ndetse yanabaye umujyanama wa Mobutu Sese Seko n’abandi, bifatanya na Leta za RDC mu gushinja u Rwanda ibinyoma.
Ikiganiro cya kabiri cyibanze ku rugendo rwo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubudaheranwa bwaranze Abanyarwanda n’icyizere cy’ahazaza.
Ni ikiganiro cyatanzwe na Eric Murangwa Eugène washinze Umuryango Ishami Foundation, ukorera mu Bwongereza, aho utanga inyigisho zerekeye kuri Jenoside n’ibikorwa byo Kwibuka; Umuganga mu Bitaro byitiriwe Umwami bya Faisal, Dr. Damas Dukunde; Dr. James Smith washinze Umuryango Aegis Trust na Jeanne Allaire Kayigirwa uri mu bashinze IBUKA France.
Jeanne Allaire Kayigirwa uri mu bashinze IBUKA France, yagaragaje ko mbere yo gushinga IBUKA France hari ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko uko yakomeje guhangana na byo byagiye bigabanyuka.
Yagaragaje ko IBUKA France yakoze urugendo rutoroshye ariko rwasize mu Bufaransa hari ahantu abarokotse bashobora kwibukira no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku rundi ruhande Eric Murangwa Eugène washinze Umuryango Ishami Foundation, yavuze ko kurinda ijwi ry’abarokotse Jenoside bisaba ibintu byinshi ariko byubakiye ku kwigisha amateka y’ukuri.
Dr. James Smith washinze Umuryango Aegis Trust yagaragaje ko hari hakwiye kureba uko uburezi bwakoreshwa neza mu gutegura ahazaza, kwigisha urubyiruko hifashishijwe ubuhamya bw’Abarokotse Jenoside hirya no hino mu mashuri no kwigira ku mateka y’ibyo Abanyarwanda banyuzemo.
Yanagaragaje ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kugezwa imbere y’ubutabera bakabiryozwa.
Umuganga mu Bitaro byitiriwe Umwami bya Faisal, Dr. Damas Dukunde, yavuze ko Jenoside yabaye afite imyaka 11, yasize benshi mu muryango we barishwe. Yerekanye ko yarokowe n’Umubikira w’Umudage, Milghita Kosser, waje no kugirwa Umurinzi w’Igihango.
Amafoto: Habyarimana Raoul



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!