Umutwe w’Ingabo za Loni muri Mali, Minusma, ugiye gusimbura uw’Abanyafurika wabungabungaga amahoro muri icyo gihugu, byemejwe ko ugiye kuyoborwa n’umunyarwanda Major General Kazura Jean Bosco, nubwo Tchad, igihugu gisanzwe gifite ingabo nyinshi muri icyo gihugu, cyari kimaze iminsi giharanira guhabwa ubuyobozi bw’uyu mutwe.
Si ubwa mbere Jean Bosco Kazura agiye kugira uruhare mu bikorwa byo kurinda amahoro hanze y’igihugu cye, kuko yigeze kuba umuyobozi wungirije w’ingabo zo mu mutwe w’Afurika Yunze Ubumwe wabungabungaga amahoro I Darfour muri Sudani mbere y’uko uyu mutwe usimburwa n’uwa Loni.
Ategerejwe n’akazi k’ingutu
Ku rundi ruhande ariko Maj Gen Kazura, uzaba yungirijwe n’umujenerali wo muri Nigeria, ategerejwe n’akazi k’ingutu kuko azaba ayobora umutwe w’abasirikare 12,600 bari mu majyaruguru ya Mali, ahabarizwa imitwe y’intagondwa z’abayisilamu bitwaje intwaro ikomeje gutera umutekano mucye. Ikindi ni uko ingabo ziri muri uyu mutwe wa Loni Minusma zakunze kuvugwaho ibibazo bikomeye bya disipulini, iki nacyo rero kikaba ari kimwe mu byo Kazura ategerejweho guhangana nabyo muri Mali.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Minusma azaba ari Umufaransa. Byatangajwe ko benshi mu basirikare bazayoborwa na Maj Gen Kazura mu mutwe mushya wa Loni kuri ubu ari abagize umutwe w’abanyafurika uri muri Mali.
Kuri ubu hari bimwe mu bihugu biri mu nzira yo kohereza ingabo z’inyongera zibikomokamo mu kubungabunga amahoro muri Mali muri uyu mutwe mushya w’ingabo za Loni birimo Norvege, Suede n’u Budage.
Amateka avuganaguye ya Maj Gen Kazura
Jean Bosco Kazura ubusanzwe afite ipeti rya Major General mu ngabo z’u Rwanda RDF, akaba yarahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Kazura yavukiye ndetse aniga mu Burundi, mbere yo kugira uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu rwatangijwe na FPR Inkotanyi. Yaje kuba umuyobozi wungirije w’umutwe w’Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe I Darfur muri Sudani.
Muri Gashyantare 2006, Kazura yatowe ku bwiganze busesuye ku mwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa. Muri manda ye ya mbere, u Rwanda rwabashije kwakira imikino y’irushanwa nyafurika ry’abatarengeje imyaka 20. Imyaka ine nyuma yaho yaje kongera gutorerwa nta nkomyi kuyobora FERWAFA.
Nyuma y’impinduka zabayeho mu buyobozi bw’ingabo, Kazura yahawe kuyobora ibirebana n’imyitozo n’ibikorwa muri RDF. Muri Kamena 2010 yanyarukiye muri Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwitabira imikino y’igikombe cy’isi, gusa ntiyari yabashije guhabwa uruhushya rwo kujyayo nk’uko biba bisabwa abayobozi mu ngabo za RDF bifuza kujya hanze y’igihugu, bityo aratumizwa ndetse atabwa muri yombi, nyuma aza guhabwa imbabazi.
Muri Nzeli 2011 ni bwo Kazura yaje kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa.



















TANGA IGITEKEREZO