Rutagarama uri mu banyamakuru bakunzwe cyane kuva mu myaka myinshi ishize ni musaza wa nyina wa Byansi. Yasobanuye ko uyu musore acyinjira mu itangazamakuru, yamufashije kuko yamubonagamo icyizere cyo gutera imbere, amuhuza n’abantu bajya bamuha amakuru.

Mu kiganiro na Igicaniro TV, Rutagarama yagize ati "Twahura n’abantu nkamusobanura kwa kundi, ‘uyu ni umuhungu wanjye’, abantu bakakubaza bati ‘se ufite umuhungu ungana gutya?’ Ni bwo ujya rero mu gusobanurira uwo ubona ari ngombwa, ukamubwira uti ‘Ni mwishywa wanjye, ni umwana wa mushiki wanjye’. Yagiye asa n’aho anyihishamo, akora ku buryo ntamuvumbura."

Rutagarama yavuze ko yamenye ko Byansi yahindutse ubwo mushiki we witwa Esther Mugabekazi yamuhamagaraga, akamumenyesha ko inzu bari kubakira se mu Karere ka Nyagatare ari kuyisenya, ahamagaye Byansi bwa mbere ntiyafata telefone.

Yasobanuye ko yakomeje guhamagara Byansi kuri telefone, aho amwitabiye, amubaza uko ikibazo cye n’umuryango we giteye, uyu musore amubwira ko impamvu ari gusenya ari uko ashaka kubakira se inzu nziza kurusha iyubakwaga.

Ati "Ubwo abatekera umutwe ko azazana abafundi bo kuza kubaka inzu nziza nini, kandi n’iyo ngiyo mushiki we yari yanyeretse yari inzu nziza igaragara mu cyaro. Urumva mu cyaro hari inzu z’ibisenge birebire zizamuye hejuru, izo twita umumanuranyoni."

Rutagarama yasobanuye ko icyo kibazo cyavuyeho, Byansi amwereka umukunzi we bitegura gushakana, banasangira fanta nk’iminota 20, aramushima, ariko agira impungenge ku myitwarire mibi uyu musore yatangiye kugira, yibaza niba atazamutesha umutwe.

Yagaragaje ko igihugu cyafashije byinshi umuryango wa Byansi, cyakira se kandi yari afite ubwenegihugu bwa Uganda gusa, bityo ko uyu musore atari akwiye kubirengaho ngo yubahuke ubuyobozi bwacyo, ajye gukorana n’abagifiteho imigambi mibi nka Paul Rusesabagina.

Ati "Ntabwo yigeze ampa umwanya kugira ngo twicarane, mubwire ngo ntabwo ari ibi ngibi ugomba kwitura Inkotanyi. Icyo zagukoreye urakizi. Niba ankurikira, ntabwo ari uwagombye kwicarana na Rusesabagina ngo bige ukuntu bakuraho Leta y’u Rwanda, ajye mu bantu batuka igihugu. Ndababaye. Mu muryango turamwemera, ni umwana wacu ariko umurongo yahisemo ntabwo turi kumwe na we."

Rutagarama yagaragaje ko uretse guhemukira umuryango n’igihugu, Byansi yari n’umujura, kuko ubwo yajyaga kwimenyereza itangazamakuru kuri RBA, yibye mudasobwa z’abanyamakuru ndetse n’amafaranga yakuraga mu bikapu by’abagore.

Ati "Nta wamenya uburyo yahindutse, usibye ko hari ibintu bimwe bamwe mu bo biganaga bigeze kumbwira. Utugeso tumwe na tumwe yari afite. N’icyo gihe aza muri RBA kwimenyereza umwuga, si ngombwa ko mvuga amazina, hari bamwe mu bakozi bagenzi banjye yagiye yiba ibikoresho. Umuntu agasiga laptop aho ngaho, ejo akazavuga ati ‘nabuze imashini’."

"Abahungu bagendanaga na we ni bo baje kumbwira bati ‘Uriya muhungu wanyu ni umujura, buriya yarayibye’. Bati ‘Ntatinya no gukora mu masakoshi y’abagore, waba uri kuganira n’umudamu, yarangara, akaba yatwara nk’amafaranga arimo. Sam Baker yageze ku rwego rwo kunywa urumogi. Gufungwa yarafunzwe, afungirwa ayo manyanga i Bugande."

Rutagarama yahamije kandi ko Byansi yahimbye impamyabumenyi ya kaminuza, ageze mu Rwanda abeshya ko yize itangazamakuru kandi ari ikinyoma. Ibyo byanemejwe na mushiki we, Mugabekazi Esther, ubwo yasobanuraga mu minsi ishize ko musaza we atanarangije amashuri yisumbuye ariko ko atekera abantu imitwe bigakunda kubera ko avuga Icyongereza neza.

Nyirarume wa Byansi yatangaje ko uyu musore abaye yemeye guhinduka, umuryango we wamuganiriza, ukamwakira i Kigali, kandi ko niba atabona ubushobozi bwo kwishyura indege imucyura, azamwishyurira.

Samuel Baker Byansi yageze i Burayi atangira kwibasira Leta y'u Rwanda, afatanyije n'abafite umugambi wo guhungabanya iki gihugu
Samuel Baker Byansi yageze i Burayi atangira kwibasira Leta y'u Rwanda, afatanyije n'abafite umugambi wo guhungabanya iki gihugu
Marcel Rutagarama yatangaje ko yababajwe cyane n'uburyo mwishywa we, Samuel Baker Byansi, yarumbiye igihugu n'umuryango we
Marcel Rutagarama yatangaje ko yababajwe cyane n'uburyo mwishywa we, Samuel Baker Byansi, yarumbiye igihugu n'umuryango we