Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize Perezida wa Leta Zunze Ubumwe, Donald Trump, yakozanyijeho na Papa Léon XIV wanenze cyane Amerika yagabye ibitero kuri Iran.
Urugendo rwa Marco Rubio ruteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026.
Abayobozi bombi baraza kugirana ibiganiro bibera mu muhezo bishobora kumara nibura iminota 30, nyuma y’aho Marco Rubio ahure na Cardinal Pierto Parolin umudipolomate wa Vatican.
Hashize iminsi Perezida Trump atumvikana na Papa Léon XIV ku ntambara Amerika yagabye muri Iran.
Trump yari aherutse kuvuga ko Papa ari gushyira mu kaga abayoboke b’idini gatolika.
Ati “Ndatekereza ko [Papa] ari gushyira mu byago Abakirisitu Gatolika benshi n’abantu benshi muri rusange. Ariko ndatekereza ko ubwo ari Papa yumva ko nta kibazo kuba Iran yatunga intwaro za nucléaire.”
Reuters yanditse ko Papa Léon XIV atigeze avuga ko Iran ikwiye kugira intwaro za nucléaire ahubwo yagaragaje ko adashyigikiye intambara yo muri Iran.
Papa yasubije Trump ko we aba abwiriza inkuru nziza y’amahoro kandi abantu baba bafite uburenganzira bwo kunenga ibyo avuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!