00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Mbere ya Jenoside ubwishingizi mu kwivuza ntibwarengaga 10%"

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 4 July 2013 saa 04:06
Yasuwe :

Hashize imyaka 19 u Rwanda rwibohoye kandi rusohotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. U Rwanda rukoresheje uburyo bw’umwimerere bwatangiye nyuma ya Jenoside, bwatanze umusaruro mwiza mu nzego zose. Urwego rw’ubuzima rwarazamutse ku buryo ubwisungane mu kwivuza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bwari ku 10%, ubu bugeze kuri 96% ku banyarwanda.
Mu gihe abanyarwanda bishimira ibyo bagezeho mu myaka 19 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda hari byinshi rwagezeho (…)

Hashize imyaka 19 u Rwanda rwibohoye kandi rusohotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. U Rwanda rukoresheje uburyo bw’umwimerere bwatangiye nyuma ya Jenoside, bwatanze umusaruro mwiza mu nzego zose. Urwego rw’ubuzima rwarazamutse ku buryo ubwisungane mu kwivuza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bwari ku 10%, ubu bugeze kuri 96% ku banyarwanda.

Mu gihe abanyarwanda bishimira ibyo bagezeho mu myaka 19 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda hari byinshi rwagezeho binyuze mu buryo bw’umwimerere, umwihariko w’u Rwanda, mu gukemura ibibazo byari bibugarije birimo abasizwe iheruheru na Jenoside, abakoze Jenoside, abanyarwanda bari mu nkambi hanze y’igihugu, no gusana igihugu cyari kimaze gusenyuka.

Nk’uko byatangajwe na Prof Shyaka Anastase, mu kiganiro cyo ku wa 3 Nyakanga 2013, cyabereye mu Ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), kivuga ku ruhare Abanyafurika mu kuvugura Afurika “Ejo hacu, mu biganza byacu”, agaragaza ko kugira ngo u Rwanda rushobore gusohoka muri izo ngorane, hashyizweho gahunda y’uko abanyarwanda ubwabo bafata iya mbere mu kwikemurira ibibazo.

Ku cyo yagarutseho gikomeye ni uko hari isomo amahanga akura ku Rwanda, uretse Gacaca, Umuganda, Uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, Gahunda ya Girinka n’Abunzi, Abanyarwanda bashyize hamwe bakemura ibibazo by’ubuzima, bibumbira mu bwisungane mu kwivuza.

Prof Shyaka agira ati “urebye ikiguzi cy’imiyoborere, dushingiye ku bushakashatsi bwakozwe, ibibazo bikemuka binyuze mu buryo busanzwe bikemuka byikubye inshuro 15, ku buryo bw’umwimerere, ushyizemo umwanya n’amafaranga.”

Akomeza avuga ko mu rwego rw’imibereho myiza abanyarwanda bari bafite ubwishingizi bari bake cyane. Agira ati “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bari mu bwishingizi mu kwivuza ntibarengaga 10%, ariko ubu igipimo gito cya buri mwaka muri itatu ishize abanyarwanda bagera kuri 96% bafite Ubwishingizi mu kwivuza, bivuza neza ku buryo ntawe urembera mu rugo cyangwa ngo abure umuti. Iyo biza gukorwa mu buryo busanzwe ntabwo ibisubizo bidasanzwe twari kubibona.”

Si ubwisungane mu kwivuza gusa, kuko mu rwego rw’ubuzima buri munyarwanda aryama mu nzitiramibu ikoranye umuti, kandi buri rugo rufite umwana uri munsi y’imyaka itanu bakayihererwa ubuntu. Ibyo byatumye Malaria igabanyuka ku gipimo gishimishije.

Abana b’abangavu bose mu gihugu barakingirwa ku buntu Kanseri y’inkondo y’umura. Inkingi zisanzwe ku bana bose bavutse ni ubuntu, kandi imirire mibi igerageza kurwanywa uko bishoboka. Ibi byose kugira ngo bigerweho hifashishwa Abajyanama b’ubuzima baba muri buri mudugudu.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na bwisungane mu kwivuza bwakoreshwaga, yewe n’abakozi ntibagiraga RAMA, abishoboye bakoreshaga ubwishingizi bwo mu bigo binyuranye bw’ubwishingizi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages