00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura igiye kwiyongera kugeza tariki 31 werurwe 2020

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 22 March 2020 saa 07:27
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere cyatangaje ko guhera tariki 21 kugeza 31 Werurwe 2020 imvura iziyongera by’umwihariko Intara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba zikazagusha imvura nyinshi kurusha ahandi.

Nyuma y’uko kuva tariki 11 kugeza ku ya 20 Werurwe 2020 ahenshi mu gihugu habonetse imvura nyinshi ugereranyije n’isanzwe igwa muri ayo matariki, Meteo Rwanda yatangaje ko iyo mvura irakomeza kwiyongera.

Iteganyagihe ry’iminsi 10 icyo kigo cyatangaje kuri iki Cyumweru tariki 22 Werurwe 2020 , ryerekena ko imvura iziyongera kuva tariki ya 21-31 Werurwe 2020 ikazaba iri hagati ya milimetero 50 na 150.

Uko babara amazi ya milimetero, urugero nk’amazi ya milimetero 10, ni litiro icumi zaguye mu butaka bwa meterokare 10.

Intara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba zikaba arizo ziteganyijwe kuzagusha imvura nyinshi kurusha ahandi.

Meteo yasabye abahinzi gutera imbuto zatoranyijwe muri iyo minsi 10. Itangazo rigira riti “Dushingiye ku bipimo bigaragaza kwiyongera kw’imvura mu gice cya gatatu cya Werurwe 2020 [tariki 21-31], abahinzi barashishikarizwa kurangiza gutera imbuto bahitiwemo n’abashinzwe ubuhinzi.”

Ibipimo byerekana ko mu minsi icumi ishize, ni ukuvuga kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20, ahenshi mu gihugu habonetse imvura nyinshi ugereranyije n’isanzwe igwa muri ayo matariki.

Meteo Rwanda itangaza ko imvura nyinshi yapimwe ku bupimiro bwa Byimana mu Karere ka Ruhango hapimwe milimetero 122.5. Ahapimwe imvura nke ni ku bupimiro bwa Rubavu mu Karere ka Rubavu ingana na milimetero 25.4, Intara y’Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba bw’amajyepfo n’Uburasirazuba niho habonetse imvura nyinshi kurusha izindi ntara.

Ibipimo by’ubushyuhe ntibyahindutse. Ubushyuhe bwo hejuru bwari hagati ya dogere Selisiyusi 30.0 mu Bugarama na 21.9 i Gicumbi naho igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi cyari hagati ya dogere Selisiyusi 20.4 ku bupimiro bwa Bugarama na 13.0 ku bupimiro bwa Busogo na Musanze.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura igiye kwiyongera kugeza tariki 31 werurwe 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages