Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha y’umugoroba wo ku wa 28 Kamena 2024, aho ababanye nawe n’abandi bamumenye kuva mu myaka yo mu 1970 kuzamura, batangiraga guhererekanya amafoto ye.
Ubusanzwe amazina ye yose ni Michel Gyslain Campion, akaba umuhungu wa Lucien Campion na Lea Campion bakomoka mu Bubiligi.
Michel Campion yavukiye mu cyahoze ari Komini Nyaruhengeli, ahubatse Paruwasi Gatolika ya Kansi, ubu ni mu Karere ka Gisagara.
Se umubyara Lucien Campion wari umwubatsi, binavugwa ko ari we wubatse Ibitaro bya Kaminuza ba Butare (CHUB), yaje no kugura inyubako ya Hoteli yitwaga Pattyn mu 1953, maze yunganira Hotel Faucon yafatwaga nk’iya mbere mu Rwanda rw’icyo gihe mu mujyi wahoze witwa Astrida wabagamo abazungu benshi b’abakoloni.
Nubwo akomoka mu Bubiligi, Michel Campion yahisemo kuguma i Huye ubuzima bwe bwose, akajya mu Bubiligi gake agiye gusura abavandimwe n’inshuti by’igihe gito ubundi akagaruka mu Rwanda.
Nyuma y’aho ababyeyi be bapfiriye, Michel yasigaranye Hotel Ibis, nawe aza kuyigurisha mu mwaka wa 2018 ashinga akabari nako gakorera mu mujyi wa Huye kitwa E-Bis (Elegance Bistron).
Nyuma yo kurwara kanseri y’igifu, yanamenyekanye vuba mu mezi arindwi ashize, yagiye kwivuriza i Bruxelles, ari naho yaguye ahamaze amezi ane.
Michel Campion azibukirwa cyane mu guteza imbere ubucuruzi bujyanye na Hoteli mu cyari umujyi wa Butare waje kwitwa Huye, kuko abamumenye bose bakundanga imikorere ye mu buryo bwo kwakira abantu.
Bivugwa ko mu myaka yo hambere, we ubwe yajyaga yigira mu gikoni kwitekera bimwe mu biribwa abakiriya bishimiraga birimo na ‘Boulette’ yakundwaga na bose.
Ababanye na Michel Campion hagati yo mu 1980 na 1990 babwiye IGIHE ko ari mu bagiye basusurutsa uyu mujyi mu myaka yatambutse abategurira utuntu twiza two kurya ndetse n’ibyumba byiza byo kuryamamo muri ibyo bihe.
Hotel Ibis y’icyo gihe kandi iri mu zakundaga kwakwira ibirori bikomeye haba mu marushanwa yo gusiganwa n’imodoka arimo iryari rizwi cyane ryitwa ‘Bivove’.
Abanyeshuri bitwaga ‘Abakonari’ bigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UR), bakundaga kujyayo kwica icyaka babonye amafaranga ya ‘Bourse’, kuko habaga hari amajyambere cyane.
Gusa kugeza ubu, izina Hotel Ibis ntirikibaho kuko aho yahoze hari indi ifite irindi zina ryihariye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!