Hashize iminsi inzego zitandukanye za Leta zigaragaza ko kugwingira kw’abana, abatwara inda zitateganijwe, umwanda n’ibindi ari ibibazo bikomereye igihugu, zinasaba ko byashakirwa umuti mu maguru mashya.
By’umwihariko mu 2016, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe.
Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda mu 2015 (DHS), ryerekanye abana bagwingiye bageraga kuri 38%.
Ubwo Minisitiri Nyirasafari yatangaga ikiganiro ku bahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu mwiherero bagize kuri uyu wa 24 Werurwe 2018, yavuze ko bakwiye kwita ku nshingano zabo ku buryo ibyo bibazo bigabanuka.
Yagize ati “Ibi bintu tubiganiriyeho inshuro nyinshi ariko tubona bigenda biguru ntege. Ndagira ngo ibi bintu uko mbigarutseho mubyiteho; dufite ibindi dukora tutareka kuko byose bitureba. Tugomba gukora, tugafatanya n’abo twashakanye kugira ngo duteze imbere urugo.”
Yongeye ati “Intege nke zigaragarira mu kumva ko ikibazo kitabareba, umuntu abona nta mwanda afite akumva ko mugenzi we baturanye uwufite ntacyo bimutwaye. Aha ni ukwibukiranya ko umwanda nta mupaka ugira, hashobora gutera indwara imuturutseho na we ikamuhitana.”
Minisitiri Nyirasafari yavuze ku turere tumwe tuvugwamo gushyingira abataruzuza imyaka y’ubukure mu rwego rwo guhishira ababahohoteye, anenga abagore b’abayobozi bo muri utwo turere twiganjemo utwo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Mukakarisa Francine, yavuze ko muri uwo mwiherero bafashe umwanzuro wo gushishikariza abagore n’umuryango muri rusange kwita ku nshingano zabo mu gukumira no gukemura ibyo bibazo.
Banaganirijwe ku ruhare bategerejweho mu matora y’abadepite u Rwanda rwitegura, rurimo kwiyamamaza, gutora, gutoresha, kuba indorerezi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO