Aya mashuri yubatswe mu turere dutandatu twakiriye impunzi turimo Karongi, Nyamagabe, Gisagara, Gatsibo, Kirehe na Gicumbi. Ni amashuri yubatswe bigizwemo uruhare n’umushinga Jyambere usanzwe ukorera muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.
Mu mashuri yubatswe harimo ayubatswe bushya ndetse n’ibyumba by’amashuri byagiye byubakwa ku mashuri yari asanzwe akora, buri shuri rifite umwihariko w’uko ryanashyizwemo ibikoresho.
Rimwe mu mashuri yahanzwe bushya ni Mubuga TSS ishuri riherereye mu Karere ka Karongi, icyiciro cya mbere cyatwaye miliyari 1.5 Frw kuri ubu hakaba hari no kubakwa icyiciro cya kabiri kizatwara miliyari 1.2 Frw.
Umuyobozi wa Mubuga TSS, Dusabimana Jean Baptiste, yavuze ko iri shuri ryatangiye kwakira abanyeshuri mu 2024 aho bafite amashami arimo ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa ndetse n’ishami ry’amashanyarazi.
Ati “Umwana wize hano, turashaka ko azajya aba azi gukora porogaramu za mudasobwa, abiga amashanyarazi turatekereza ko bazaba ari bo ba mbere kuko dufite imashini tubigishirizaho zidapfa kuboneka ahandi.”
Nkurunziza Etienne waturutse mu Nkambi ya Kiziba wiga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bya mudasobwa, yavuze ko bishimira ko batavangurwa mu bandi bana ahubwo ko bahawe rugari mu kwihitiramo ibyo biga n’aho bashaka kubyiga.
Ati “Intumbero zanjye ni ukwiga cyane nkaba nakora porogaramu zikomeye za mudasobwa ku buryo bidufasha mu gutunga imiryango yacu no kwiteza imbere. Ishimwe mfite ku Rwanda ni uburyo rwatwakiriye neza bakadufata neza ku buryo banatureka tukigana n’abandi bana, twishimira agaciro duhabwa.’’
Igiraneza Sandrine wiga ibijyanye n’amashanyarazi muri Mubuga TSS aturutse mu Karere ka Rusizi, yavuze ko yishimiye kuhahurira n’abana bo mu mpunzi, bikaba bituma bashyira hamwe mu myigire.
Umuyobozi ushinzwe gahunda z’impunzi muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gonzague Karagire, avuga ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira impunzi mu buzima nk’ubw’abandi baturage babayemo, ko kubaka amashuri n’ibindi bikorwaremezo bifasha impunzi n’abazituriye kumva ko batari bonyine kandi bikabafasha mu kunga ubumwe.
U Rwanda rucumbikiye impunzi ibihumbi 137 harimo iziba mu Nkambi nka Mahama,Nyabiheke,Mugombwa, Kiziba ndetse na Kigeme, abandi bakaba baba mu mijyi itandukanye aho zahawe rugari mu gushakisha imibereho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!