Uzasiga amazi meza ageze ku mavuriro n’amashuri yose, imiyoboro yose isanwe, mu buryo burambye n’ibindi bikorwa bigamije isuku n’isukura bikorwe.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi ku wa 25 Werurwe 2026, mu Murenge wa Musange hanatashywe umuyoboro w’amazi meza wa Kariba-Jenda-Masizi wubatswe n’Akarere ka Nyamagabe ku bufatanye na Water for People.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko kugera mu 2030 abaturage barenga ibihumbi 370 batuye aka karere bazaba baragejejweho amazi meza n’ibikoresho by’isuku n’isukura birimo ubwiherero bwa kijyambere.
Yavuze ko uyu mushinga uzasiga hakozwe ibilometero bisaga 1400 by’imiyoboro y’amazi, aho kugeza ubu mu mwaka urenga umaze ushyirwa mu bikorwa hamaze kubakwa ibilometero bisaga 260, bimaze kugeza amazi ku baturage basaga ibihumbi 80, ibingana na 18 % by’umushinga wose.
Ibi bikorwa bizakurirwa no kubaka indi miyoboro ya kilometero 180 mu minsi ya vuba, na byo bizaha abasaga ibihumbi 69 amazi.
Meya Niyomwungeri ati “Impuguke zigaragaza ko abatuye mu misozi miremire na Nyamagabe irimo, abajya kuvoma mu mibande bazamuka imisozi, bakoresha imbaraga nyinshi. Ibi binatuma nk’umugore utwite yazabyara umwana ugwingiye.”
Yakomeje avuga ko hamwe n’uyu mushinga, izi mbogamizi zizavanwaho, asaba abaturage bose kwiha inshingano zo kurinda ibi bikorwaremezo, kugira ngo birambe.
Bamwe mu baturage b’aho amazi ataragera, baracyagaragaza imbogamizi zikomeye bafite.
Nyirahabimana Chantal ufite abana babiri, wo mu Murenge wa Kibirizi, yavuze ko aho bavoma ubu bakora urugendo rurenga isaha hanaterera.
Ati “Nk’iyo ari mu zuba, amazi aba aza ari udutonyanga, kuhavoma bisaba gutanguranwa, ubundi hakavoma uw’ingufu. Si twe tuzabona bayatugejejeho, numwa nzakora ibishoboka byose nkayakurura mu rugo, kuko agaciro kayo ni ntagereranwa.’’
Nirere Rachel wo mu Murenge wa Musange, ahaheruka kugera amazi, yagaragaje ibihombo yigeze guterwa no kutagira amazi, aho yororaga inkoko 300, akabura amazi, maze 250 muri zo zigapfa kubera kuvoma kure no kurwanira amazi, agahamya ko ubuzima bugiye kuba bwiza.
Yagize ati “Twabyukaga Saa Kumi n’Imwe za mu gitondo tujya gushaka amazi munsi y’umusozi wa Muhura, abana bagakererwa ishuri kenshi kubera kuvoma kure cyangwa badutegereje twagiye kuvoma. Ubu twishimira ko bitazasubira, ndetse tuzajya tuyakoresha mu bikorwa by’ubukungu, twuhira amatungo, ubukungu bwiyongera.”
Kugeza ubu, Akarere ka Nyamagabe, kageze kuri 61% gakwirakwiza amazi meza mu baturage.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV 7) bwagaragaje ko 18,4% by’abatuye aka karere bakoresha amazi mabi, mu gihe abandi bakoresha amazi y’amasoko, akunze kuba mu mibande, ibikunze gutera imvune.
Uretse kwegereza amazi abaturage, biteganyijwe ko uyu mushinga uzasiga havuguruwe uruganda rw’amazi rwa Gisuma ruha amazi Umujyi wa Nyamagabe, hatangwe ibigega bw’amazi bisaga 500 mu mashuri, hubakwe inganda z’amazi kuri Rukarara na Mberurume.
Hazubakwa kandi imiyoboro y’amazi y’uburebure bwa kilometero 1420.6, ubwiherero 1300.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!