00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINEACOM ikomeje urugamba rwo gukemura ibibazo birimo iby’amasoko byugarije abacuruzi bato n’abaciriritse

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 13 July 2017 saa 05:05
Yasuwe :

Minesiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, MINEACOM yatangaje ko binyuze mu matsinda ahuriwemo na ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse, izakomeza kwiga no gushakira umuti urambye ibibazo bagihura na byo birimo no kutabona amasoko.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 13 Nyakanga 2017, mu nama ya 5 yahuje MINEACOM, abacuruzi bato n’abaciriritse ndetse n’abafatanyabikorwa hagamijwe kurebera hamwe ibibazo bafite no gufata ingamba kugira ngo bikemuke.

Mu bibazo byagaragajwe muri iyi nama harimo kutabona amasoko uko bikwiye, ubumenyi mu ikoranabuhanga bukiri hasi, kutabona amafaranga yabafasha guteza imbere ibikorwa byabo ndetse n’ibindi birimo kuba hari ibyiciro bisa n’ibyibagiranye.

Sezikeye Amiel uyobora Ihuriro ry’Abarobyi bakorera mu kiyaga cya Burera yagaragaje ko mu mbogamizi bafite harimo kuba bikorwa mu kajagari, ugasanga hari abantu bitwikira ijoro bakajya kuroba.

Yagize ati” Ikibazo dufite n’icya ba rushimusi usanga bitwikira ijoro, iyo bagiye kwiba umusaruro hari ubwo batajyanye ibyo gusa ahubwo bakatwiba n’ibikoresho kubona ibindi bikatugora.”

Abarobyi n’abacuruzi b’amafi kandi bagaragaza ko uretse kuba hari abantu babikora mu buryo budakurikije amategeko, banabangamirwa no kuba nta byangombwa by’ubuziranenge bafite bituma batabasha kohereza umusaruro wabo mu mahanga ndetse usanga basa n’aho leta yabibagiwe.

Abakora ibijyanye n’ubudozi n’ubukorikori na bo bagaragaje ko bahura n’ikibazo cyo kubona isoko ry’ibyo bakora, kuko ryihariwe n’ibikorerwa hanze biba bihendutse ugereranyije n’ibyabo, ahanini kubera ko ibikoresho by’ibanze bakoresha na bo babikura mu mahanga.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Kanimba François yavuze ko ibibazo byinshi bigaragara harimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubumenyi buke, kubona amasoko no kubona amafaranga yo gukoresha, ariko hari inzego za leta n’abafatanyabikorwa bafite imishinga igamije kubikemura.

Ati” Iyo uhuje abafatanyabikorwa n’ibigo biciriritse bikorwa mu rwego uru n’uru, bituma wumva neza ishingiro ry’ibibazo bafite cyane cyane ibifite aho bihurira na politiki za leta.”

Yanagarutse ku bijyanye n’abarobyi bavuga ko basa n’abibagiranye, avuga ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifite gahunda ndende ijyanye na byo, ahubwo ikibazo gishobora kuba kiri ku kutamenya aho umuntu yabariza amakuru.

Mu Rwanda ibigo bito n’ibiciriritse bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu, aho bifasha mu gahanga 40% by’imirimo idashingiye ku buhinzi.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Kanimba François(ibumoso) yavuze ko ibibazo bigaragara hari inzego za leta n’abafatanyabikorwa bafite imishinga igamije kubikemura
Abitabiriye inama yahuje MINEACOM, abacuruzi bato n’abaciriritse ndetse n’abafatanyabikorwa hagamijwe kurebera hamwe ibibazo bafite no gufata ingamba kugira ngo bikemuke

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages