00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mineduc igiye gukurikirana ikibazo cy’itinda ry’amafaranga ibigo by’amashuri byifashisha

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 26 September 2017 saa 10:55
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igiye gukurikirana ikibazo cy’itinda ry’amafaranga ahabwa ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye(Capitation grant) ngo abifashe mu bikorwa bitandukanye.

Mu cyumweru gishize nibwo abayobozi bo ku bigo bitandaukanye babwiye IGIHE ko baheruka guhabwa capitation grant y’ikirarane cy’umwaka ushize wa 2016.

Aba bayobozi basobanuye ko ari ikibazo kibakomereye kuko ayo mafaranga ari yo bakoresha mu bikorwa by’amashuri, bayahembamo abazamu n’abandi bakozi ibigo bifite, ubu babaka basigaye bihishahisha abacuruzi bafasheho amadeni.

Umwe mu bayobozi b’ikigo cyo mu Karere ka Nyamasheke yavuze ko kugeza ubu ikigo kirimo imyenda irenga miliyoni enye, mu gihe amafaranga yose kigomba guhabwa arenga miliyoni umunani muri uyu mwaka wa 2017.

Yagize ati “Ayo twabonye muri uku kwezi (Kanama) ni ikirarane cy’umwaka ushize wa 2016. Ubu umwaka turawusoje, ntituzi uko bimeze ariko mu kwezi kwa Nyakanga twakoze inama n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye tubigarukaho abayobozi b’Uturere batwizeza ko bizakemuka ariko twarahebye.”

“ Twe biratuvuna n’ayo mafaranga ubwo twayategereza mu biruhuko ntacyo akimaze, tutarishyuye imyenda y’ibikoresho dufata, tudahemba abazamu n’abatekera abanyeshuri. Akazi twagasimbuje kujya twirirwa twihisha abacuruzi tubereyemo imyenda. Ni ugucengana, hari abaza bakanga kuva mu kigo abandi bati uri Umuyobozi twishyure. Nkanjye mfite amadeni arenga miliyoni enye, nabara nkasanga mba maze kwakira miliyoni umunani.”

Mugenzi we yavuze ko na we rimwe na rimwe usanga abacuruzi barabafashe nk’abambuzi cyangwa abayobozi bagatinya kongera kubikopeshaho batarishyura n’aya mbere, ndetse ko ikibazo ari rusange.

Yagize ati “Icyo kibazo kirahari, si ino muri Nyamasheke gusa, ni muri rusange. Bishobora kuba ari ku rwego rw’igihugu. N’abandi bayobozi b’ibigo byo mu tundi turere numva ari uko bimeze. Tumaze kubona Capitation imwe mu gihe ubu twakabaye twarabonye eshatu, n’iyo twabonye ni ikirarane cya 2016 bivuze ko hakirimo ikibazo.”

Undi muyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cyo mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko amafaranga nabo batarayabona, gusa yirinda kugira byinshi abivugaho ko ubuyobozi bw’Akarere bukizi.

Yagize ati “Niko bimeze ntayo turabona, wabaza abashinzwe uburezi mu Karere nibo bazi impamvu ataratugeraho.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyaruguru , Gakwaya Charles, yeruriye IGIHE ko ikibazo abayobozi bakizi, ko Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Minecofin, ariyo itararekura amafaranga kandi ko atazi igihe azarekurirwa.

Yagize ati “Dosiye zijyanye n’itangwa ry’ayo mafaranga ziri muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi babe (abayobozi b’ibigo by’amashuri) ariho babariza kandi barabizi igisubizo Minisitiri yabahaye turi mu nama. Niho ziri ntabwo tuzi igihe amafaranga bazayarekurira. Ni icyo kibazo gihari.”

Umukozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi, Juliette Nyiraneza, yavuze ko ubusanzwe uturere dushyikiriza minisiteri y’imari n’igenamigambi ingano y’amafaranga tuzakoresha na yo ikabona kuyatanga, yongeraho ko batigeze bamenyeshwa icyo kibazo ariko ko bagiye kubikurikirana.

Yagize ati “Birasa n’aho muduhaye amakuru natwe tutari dufite aka kanya[…] Nanjye ngiye kubaza ababishinzwe numve koko niba icyo kibazo bakizi ndetse niba hari n’igitegenywa kuko ubundi twabaga tuzi ko bayibona nk’uko bisanzwe. Tugiye kubikurikirana tumenye uturere tutayihawe hanyuma tuzavugane na Minecofin tumenye aho byapfiriye. Ntawari wigeze atubwira ko hari abatarayibonye.”

Yakomeje asobanura ko Minisiteri y’imari n’igenamigambi aryo ifata umwanzuro wa nyuma ku itangwa ry’ayo mafaranga n’igihe azatangirwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages