Hashize igihe humvikana inkuru z’abarwayi babuzwa n’ibitaro gutaha bikabamarana iminsi runaka kubera ko babuze amafaranga yo kwishyura serivizi zitandukanye z’ubuvuzi bahawe. Ibitaro bya Muhima, Nyagatare n’ibindi biri mu byakunze kuvugwaho iki kibazo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru muri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko abafite iyo myitwarire bakwiye kubanza kwigishwa.
Minisitiri Gashumba yavuze ko hari ababifata nabi nk’aho bafunzwe kandi ari ukubigisha kuko hari abo usanga banze kuyatanga bayafite.
Yagize ati “Burya nubwo muvuga ngo twafatiriye abarwayi, nibura tubafatira twabavuye kandi si ukubafatira ngo tubafunge nkuko benshi muri mwe cyangwa abaturage mushaka kubyita. Burya usanga babigisha kugira ngo n’ufite amafaranga ayazane kandi icyo twababwira ni uko mu bantu 10 baza bagasoza bavuga ko babuze ubwishyu, iyo bafashe umunsi umwe cyangwa ibiri yo kubigisha, usanga nka batanu bishyuye cyangwa wa mugabo wasigaye mu rugo akagira isoni akayatanga. Hari n’abanga kuyatanga bayafite.”
Minisitiri Gashumba yasabye abaturage gucika ku muco wo kumva ko Leta yabubakiye amavuriro igashyiramo ibikoresho, ikishyura abaganga, ikagura imbangukiragutabara n’ibindi badakwiye kumva ko yabakorera buri kimwe cyose.
Yongeyeho ati “Abayobozi b’ibitaro tubabwira kwibuka ko niba uyu munsi babonye igikoresho bahawe, ejo bakwiye kucyikigurira; icyo tubigisha ni uko umuturage ugeze kwa muganga akwiye kuvurwa nawe akumva ko hari icyo byatwaye agomba kugiramo uruhare.”
“Biremewe ko babasigarana bakabigisha. Ntabwo umuntu azaza ngo avuge ngo ndavuwe nimufungurire irembo ntahe. Bagomba kumwigisha bakamubwira bati ‘nubwo wavuwe, twaguhaye imti igura gutya na gutya.”
Minisitiri Gashumba yakomeje ashishikariza abantu gutangira guteganyiriza abana hakiri kare kugira ngo batazagira ikibazo cyo kubura amafaranga bishyura mu gihe babyaye kandi bakihutira kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kuringaniza urubyaro.



















TANGA IGITEKEREZO