00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Urubyiruko yatabarije abasoza amasomo bagera ku isoko ry’umurimo ’bakibura’

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 19 May 2023 saa 01:17
Yasuwe :

Ihungabana ry’ubukungu rikomeje kwigaragaza hirya no hino ku isi rishobora gutuma abakozi benshi bemera gukora imirimo ibahemba intica ntikize kandi idatuma bagira umutekano n’imibereho myiza bikenyegeza ubusumbane bigizwemo uruhare n’ingaruka za Covid-19 nk’uko raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo ibivuga.

Iyi raporo igaragza ko muri uyu mwaka wa 2023 imirimo ihangwa iziyongeraho 1% gusa naho abashomeri bukaziyongera bakagera kuri miliyoni 208.

Mu Nama Mpuzamahanga ya 19 yiga ku murimo ku Mugabane wa Afurika, iteraniye mu Rwanda, inzego zitandukanye zagaragaje ko ari ngombwa ko leta ifatanya n’abikorera mu gushaka umuti w’ibibazo by’ubushomeri bwugarije urubyiruko by’umwihariko.

Ku munsi wayo wa kane, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yavuze ko byagaragaye ko imikoranire myiza hagati y’inzego za leta n’iz’abikorera, igira uruhare mu kongera umubare w’urubyiruko rubasha kubona akazi ikanafasha mu guhererekanya amakuru rukeneye no kongera porogaramu zizamura ubumenyi n’ubushobozi bwarwo.

Yashimangiye ko urubyiruko rugomba kuba abafatanyabikorwa muri porogaramu zo guhanga imirimo aho kuba abagenerwabikorwa kugira ngo abageze mu buzima bwo hanze y’ishuri badakomeza ‘kwibura’.

Yavuze ko mu bagize amahirwe yo kugera mu mashuri makuru na kaminuza hari abagera ku isoko ry’umurimo mu nzego za leta bakabwirwa ko ibyo bize ntaho bikenewe naho mu bigo by’abikorera bakabwira ko nta bumenyi bafite.

Uwo bibayeho ngo atangira kwibaza ku burezi yahawe, ku gihugu cye no kuri we ubwe. Iyi ni yo mpamvu hakwiye kugira igikorwa mu maguru mashya nk’uko Dr Utumatwishima yakomeje abivuga.

Ati “Tugomba kwinjiza urubyiruko mu itegurwa rya gahunda zigamije kubashakira amahirwe y’akazi, tugomba gushyiraho urubuga urubyiruko rwifashisha rugaragaza ibyifuzo byabo mu bijyanye n’ihangwa ry’umurimo. Tugomba kumva ibitekerezo by’urubyiruko mu buryo buhoraho no kumva imbogamizi bahura na zo.”

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Muganga Kayihura, yagaragaje ko uburyo busanzwe bukoreshwa muri za kaminuza bwo gutanga amasomo gusa ntihabeho gukurikirana ibyo abayasoje bagiyemo bukwiye guhinduka.

Ati “Icyo turimo dukora uyu munsi ni ukureba uko nyuma yo guha abanyeshuri ibikubiye mu nteganyanyigisho twareba uko tubafasha tukamenya abo ari bo, ibyo bashoboye, uko bashobora gukoresha ubwo bushobozi n’uko bwahura n’isoko ry’umurimo.”

Umuyobozi Mukuru wa sosiyete yitwa Buidher ikorera muri Kenya itanga amasomo n’amahugurwa afasha urubyiruko kubona akazi, Tatu Gatere, yagaragaje ko inzego zirimo ubwubatsi zikwiye gushyirwamo imbaraga kuko zitanga icyizere cyo gutanga akazi kenshi.

Muri iyo sosiyete bibanda ku bwubatsi no gukora ibikoresho mu byo mu rugo, ubudozi, gusiga amarangi, aho batanga amasomo amara amezi 12.

Igice kimwe bigisha amasomo ya tekiniki mu kindi bakigisha ibijyanye n’imyitwarire ituma ibyo umuntu yize abishyira mu bikorwa nta nkomyi.

Nyuma y’amezi ane abanyeshuri barabarekura bakajya gushaka akazi hanze amezi umunani bakayamara bakurikirana imyitwarire yabo bakabafasha mu rugendo rugana ku ntsinzi.

Porogaramu bakurikiza ziba zifite aho zihuriye n’iya leta kandi zitegurwa hashingiwe ku bikenewe ku isoko ry’umurimo bakongeraho kubakorera ubuvugizi n’ubukangurambaga bushishiakriza abagore kwinjira mu mwuga w’ubwubatsi usanzwe umenyerewe nk’uw’abagabo gusa.

Umuyobozi wa Harambee Rwanda, umuryango ufasha urubyiruko kwihangira umurimo cyangwa guteza imbere ubucuruzi bwamaze gutangira, Hannah Adams, yagaragaje ko nyuma y’amasomo asanzwe ari ngombwa kongera guhugura urubyiruko ngo rubashe kugira ubumenyi bubinjiza ku isoko ry’umurimo ndetse bagahuzwa n’abashoramari.

Intego ya munani mu z’Iterambere Rirambye igamije kuzamura ubukungu binyuze mu guhanga imirimo ihesha agaciro ba nyirayo, ifite aho ihuriye n’insanganyamatsiko y’iyi nama mpuzamahanga y’umurimo ibera mu Rwanda.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yavuze ko urubyiruko rugomba kuba abafatanyabikorwa aho kuba abagenerwabikorwa muri porogaramu zo guhanga imirimo
Minisitiri Utumatwishima akurikiye ibiganiro byatangwaga n'abantu batandukanye mu nama mpuzamahanga y'umurimo
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Muganga Kayihura yavuze ko bari kureba uko bajya bafasha abarangije amasomo kwisanga ku isoko ry'umurimo
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, yari mu bitabiriye inama ku munsi wayo wa kane
Umuyobozi Mukuru wa sosiyete yitwa Buidher ikorera muri Kenya itanga amasomo n’amahugurwa afasha urubyiruko kubona akazi, Tatu Gatere
Fakher Smaoui, Umujyanama mu Rugaga rwa ba rwiyemezamirimo muri Afurika y'Epfo
Umuyobozi wa Harambee Rwanda, umuryango ufasha urubyiruko kwihangira umurimo cyangwa guteza imbere ubucuruzi bwamaze gutangira, Hannah Adams
Leanne Emery Hunter, uyobora ikigo gifasha urubyiruko guhanga imirimo muri Afurika y'Epfo

Amafoto: Yuhi Irakiza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages