Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Mata 2026, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe imibereho myiza n’umutekano w’abakozi ku kazi wahuriranye no gusoza amahugurwa y’abagize komite zishinzwe ubuzima bw’abakozi n’umutekano mu bigo bitandukanye.
Amb. Nkulikiyinka yagaragaje ko ku Isi hari abantu benshi bapfa kubera ibibazo by’umutekano wo mu kazi. Yemeje ko no mu Rwanda hari ibibazo bikunze kugaragara byerekeranye n’umutekano ku kazi.
Yagaragaje ko bimwe mu bibazo by’ingenzi bikwiye kwitabwaho birimo ibijyanye n’umutekano w’amakuru bwite y’abakozi, imyitwarire ya kinyamwuga n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati “Ndashaka ko twibanda cyane ku kamaro ko kubika neza amakuru bwite y’abantu, imyitwarire ikwiriye ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’ingingo y’ingenzi mu kugira ahantu hatekanye kandi heza ho gukorera akazi.”
Yakomeje asaba abakoresha kubaka icyizere hagati yabo n’abakozi kuko ari inkingi ikomeye mu gutuma ikigo gitanga umusaruro.
Ati “Icyizere ni inkingi y’ingenzi ku musaruro wa buri kigo. Abakozi bagomba kwizezwa ko amakuru yabo bwite, ibijyanye n’ubuzima n’ibijyanye n’umwuga bakora bikemurwa mu ibanga kandi mu bunyangamugayo. Kugira ibanga ku makuru bwite y’abakozi ntabwo bifasha gusa umuntu ku giti cye ahubwo bigira uruhare mu guteza imbere umuco w’icyizere, kwisanzura, kumva utekanye mu mitekerereze kandi ibi ni ingenzi cyane ku mibereho y’abakozi n’iterambere ry’ikigo.”
Yavuze ko hagomba gufatwa ingamba zikomeye zigamije guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kazi.
Ati “Tugomba kandi gufata icyemezo gihamye kandi kidashidikanywaho cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa ku kazi. Iyo myitwarire ihonyora agaciro ka muntu, igahungabanya ubuzima bwo mu mutwe n’amarangamutima, kandi ikagira ingaruka mbi ku mikorere n’umusaruro.”
Yakomeje avuga ko “Nta hantu hashobora kuba heza kandi hatekanye mu gihe ihohoterwa rigihabwa intebe. Ni ngombwa rero ko inzego zishyiraho amategeko asobanutse, uburyo bwo gutanga ibirego, n’ingamba zo gukumira, kugira ngo abakozi bose cyane cyane abagore n’abari mu byiciro byibasirwa kurushaho barindwe.”
Amb Nkulikiyinka yagaragaje ko imyitwarire myiza irimo ubunyangamugayo, kubazwa inshingano, gushyira mu kuri no kubaha bifasha ikigo kandi bigira uruhare mu gufata ibyemezo, guteza imbere ugukorera hamwe no kuzamura icyizere abantu bagirira ikigo.
Ati “Abayobozi n’abakozi twese dusangiye inshingano zo kurangwa n’ubunyangamugayo no kugira uruhare mu guharanira ko ku kazi harangwa n’indangagaciro za kinyamwuga no kubaha.”
Yashimangiye ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu kazi bituma buri wese aho akorera yumva atekanye, yubashywe kandi ari uw’agaciro.
Abitabiriye amahugurwa ya komite zishinzwe ubuzima bw’abakozi n’umutekano mu kazi, bagaragaje ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu bigo bakorera.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Jean Damascene Iyamuremye, yagaragaje ko abayobozi b’ibigo bitandukanye bakwiye gufasha abakozi kugira imibereho myiza haba mu mitekerereze ndetse n’ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu kuko bibafasha kugira umutekano mu kazi.
Amafoto: Nzayisingiza Fidele



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!